Abacuruzi bakorera mu isoko ryubatse ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi mu Karere ka Rubavu basabye Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya kubafasha koroherezwa kwambutsa ibicuruzwa mu mujyi wa Goma kuko bahuye n’igihombo gikomeye kuva imipaka yafungwa.
Babisabye Minisitiri ubwo yari yabasuye agamije kumva ibibazo bahuye na byo mu bihe bya COVID-19 byatumye imipaka ihuza u Rwanda na CONGO (RDC) ifungwa kandi ariho bakuraga abaguzi.
Uwase Yvonne wayoboye isoko rihuza umupaka muto uhuza Goma na Gisenyi avuga ko basaba Leta kubafasha bagakomeza gukorana ubucuruzi n’abanyekongo mu mujyi wa Goma kuko benshi mu bacuruzi ubu bahagaritse imirimo.
Ibi abihera ku kuba isoko rifite ubushobozi bwo kwakira abacuruzi 203 ku munsi rikoreshwa n’abacuruzi 50 na bo badahoraho, ndetse bamwe mu barikoreragamo bahisemo guhagarika ibikorwa.
Agira ati ; « Urebye neza abakorera ahacururizwa inyama n’amafi benshi bahagaritse gukora kuko bagurirwaga n’abavuye muri Goma none umupaka urafunze. Turasaba ubuyobozi gufungura imipaka cyangwa bukatworohereza ku buryo natwe twakoresha umupaka muto tukohereza ibicuruzwa mu mujyi wa Goma.»
Akomeza avuga ko kubera ko isoko ritabona abaguzi, ubuyobozi bwakagombye kuborohereza ubukode kugeza imipaka ifunguye ibintu bikagenda neza.
Abandi bacuruzi bavuga ko ubuyobozi bw’Akarere bwabazaniye amasezerano y’ubukode bakishyuzwa n’amafaranga ya mbere y’amasezerano kandi batarayasinye.
Bati « Biragoye kuba baradukoreye amasezerano mu ntangiriro z’uyu mwaka, mu kwezi kwa Werurwe Coronavirus ikaza ibikorwa bigahagarara tukamara mu rugo amezi abiri tudakora, none dusubiye mu mirimo bakadusaba kwishyura n’ibirarane bya mbere ya Coronavirus. »
Abacururiza mu isoko ryo ku mupaka na none bavuga ko kuva ryatangira muri 2019 ritarabasha kubona abaguzi kuko benshi batararimenyera, ibi bakabijyanisha no kuba abaribanjemo barataye imyanya igashyirwamo abari basanzwe bazunguza ibase mu mujyi wa Gisenyi na Goma.
Nubwo ariko ridafite abaguzi, abarikoreramo bavuga ko bakwiye gusonerwa amafaranga bishyura nibura ubuyobozi bugategereza ko abaguzi baboneka hanyuma abarikoreramo bakishyura ubukode n’umusoro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Nzabonimpa Deogratias avuga ko ikibazo cy’abaguzi mu isoko kiboneka ariko abacuruzi bakaba bagomba kwandikira inama njyanama ikabifataho umwanzuro ndetse bamwe mu bacuruzi bamaze kwandika.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Hakuziyaremye Soraya wabaye imboni y’Akarere ka Rubavu avuga ko mu gihe u Rwanda ruri kubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID-19 imipaka ifunze ariko ko abacuruzi bafashwa kwishyira hamwe bakajya bambutsa ibicuruzwa mu mujyi wa Goma.
Akarere ka Rubavu gafite ikibazo cy’amasoko yubatswe hatagendewe ku baguzi bigatuma atitabwaho. Zimwe mu mpamvu abaguzi batanga zituma batajya guhahira mu isoko ryo ku mupaka ryubakiye. Abaguzi bo mu mujyi wa Goma na bo bataryitabira ahubwo bakajya mu isoko rya Mbugangari bavuga ko ari ho babona ibicuruzwa ku giciro gito.
Mu isoko rya Rukoko mu Murenge wa Rubavu ni ho hashyizwe kugurirwa imboga n’inkoko bigatuma abaguzi bavuye mu mujyi wa Goma bahagurira n’ibindi bari kugura ku mupaka muto. Ikindi ni uko abandi banyekongo bahitamo kujya kugurira mu isoko rya Mahoko aho baba bizeye kubona ibintu ku giciro gito mu gihe isoko ryo ku mupaka barishinja kugira ibiciro biri hejuru.
Akarere ka Rubavu gafite amasoko atagira abaguzi nk’isoko rya Rugerero, ndetse ubuyobozi buherutse kwirukana abacuruzi b’imbuto bakoreraga mu isoko ryo kwa Rujende bategekwa kujya muri iryo rya Rugerero na Majendo. Icyakora abacuruzi bamwe barabyanze bavuga ko aho boherezwa nta baguzi bahaba, bahitamo kwisubirira mu muhanda.