Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu busaba abantu bose bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bashaka kwinjira mu Rwanda guca ku mupaka aho kunyura mu nzira zitemewe.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yabitangarije Kigali Today nyuma y’uko abantu 53 bamaze gufatwa bashaka kwinjira mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko bakajyanwa mu kigo gishyirwamo abavuye hanze aho bagomba kuhamara iminsi 14 kugira ngo harebwe ko batanduye icyorezo cya COVID-19.
Habyarimana avuga ko nyuma y’iminsi 14 abafashwe bambuka umupaka mu buryo butemewe bazashyikirizwa ubutabera bakurikiranwe ku cyaha bakoze.
Mu Karere ka Rubavu bamaze kwakira abantu babarirwa muri 500 bavuye mu gihugu cya Congo bari kugenzurwa ko batanduye COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko kwinjira mu Rwanda unyuze inzira zinyuranyije n’amategeko zizwi nka panya ari ukwishyira mu kaga kuko ufashwe agenzurwa ariko agakurikiranwaho icyaha cyo kunyura inzira zitemewe, ariko hiyongeraho ko yaranduye yakwanduza abandi kandi hari amahirwe yo gufashwa.
Yagize ati “Ndabwira Abanyarwanda bari mu gihugu cya Congo bashaka kuza mu Rwanda ko ku mupaka hari abaganga n’abandi bakozi, kandi bakabafasha kujya mu kigo kigenzura ko batanduye icyorezo cya COVID-19.
Singombwa ko umuntu anyura inzira zitemewe ataha mu gihugu cye kuko ashobora kuzana icyorezo akanduza abe nk’uko yakwanduza igihugu ariko aba akoze icyaha akurikiranwaho n’amategeko kandi ashobora kunyura ku mupaka akakirwa agafashwa kwirinda no kurinda abandi.”
Kuva u Rwanda rwashyiraho ingamba zo gukumira icyorezo cya COVID_19, umubare munini w’Abanyarwanda bari muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo bahise bataha mu Rwanda bashyirwa mu kigo kibitaho iminsi 14.
Hari abandi Banyarwanda barimo gutaha bava muri Congo nyuma y’uko iki cyorezo kigeze mu mujyi wa Goma no mu bice bitandukanye bya Congo, hagashyirwaho ingamba zo guhagarika ingendo n’ibikorwa bihuza abantu.