Rubavu: Abaturage ba Busasamana bakusanyije ibiribwa byo guha Abanyagisenyi

Abaturage mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bakusanyije ibiribwa byo gufasha abatuye mu mirenge y’umujyi ya Gisenyi na Rubavu.


Babafashishije ibirayi bipima toni enye n’igice, n’amashu ibihumbi bine na magana atanu (4500) . Ibyo byose ni ibyo abaturage mu murenge wa Busasamana bakusanyije kugira ngo bafashe abatuye mu mirenge y’umujyi mu Karere ka Rubavu mu gihe bahanganye no gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Busasamana, Octavien Mukeshimana, avuga ko bahuye nk’abayobozi n’abaturage bakifuza kugira icyo bakora ngo bafashe bagenzi babo batuye mu mujyi bafite imirimo yahagaze bakaba bugarijwe no kutabona ibibatunga.

Agira ati “Buri wese yitanze uko yishoboye dukusanya toni 4 zirenga n’amashu ibihumbi bine na magana atanu kugira ngo dufashe bagenzi bacu batuye mu mujyi ubu imirimo yahagaze, tuzi ko kubona ibibatunga bibagoye dukusanya ibivuye mu bushobozi bwacu haboneka iyi nkunga twazanye.”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Mvano Etienne avuga ko gufasha abaturage bo mu mujyi bitavuze ko nta baturage bakennye aho ayobora ahubwo ngo iki gikorwa cyavuye mu mutima w’urukundo.

Ati “Si ubwa mbere dukoze ibikorwa byo gufasha abahuye n’ikibazo, abaturage bacu barebye ahari ikibazo cyane, naho ab’iwacu bafite ikibazo begera abaturanyi bakabafasha. Iki ni igikorwa cy’urukundo abaturage bacu bifuje gufatanya n’abanyagisenyi bari basanzwe ari abaguzi babo, mu gihe bari muri gahunda ya Guma mu rugo batari gukora bifuza kubaba hafi.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gisenyi Uwimana Vedaste avuga ko bishimiye kuba abaturage ba Busasamana babatekerejeho bakabagenera inkunga ihabwa abafite ibibazo byo kubona ibyo kurya.


Yagize ati “Dufite imiryango 2,800 yagaragaje ikibazo cyo kubura ibyo kurya, abaturage bacu bari basanzwe batunzwe n’imirimo mu mujyi wa Gisenyi na Goma ariko ubu icyorezo cya COVID-19 cyatumye badasubira ku mirimo baguma mu rugo bituma bamwe bahura n’ikibazo cyo kubura icyo kurya, byadushimishije, byatweretse ubucuti nyabwo dufitanye.”

Uwimana avuga ko ibiribwa bahawe byiyongereye kuri Kawunga n’umuceri bagejejweho n’abandi bagiraneza, ubuyobozi bukaba bugiye gukomeza kubigeza ku babikeneye.

Ati “Uburyo dukomeza gukoreramo ni ubusanzwe, gahunda ni guma mu rugo, abakeneye ibiribwa turabazi, uwagira ikibazo kandi yakwegera umuyobozi mu isibo n’umuyobozi w’umudugudu bakamufasha, ibi byiyongeraho kuba hari telefoni y’akarere bahamagaraho tukabibagezaho.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi avuga ko imiryango 2,200 imaze guhabwa ibiribwa mu mujyi wa Gisenyi kandi hari abahawe inshuro irenze imwe, asaba abaturage kubahiriza amabwiriza yashyizweho n’ubuyobozi yo kuguma mu rugo, abakeneye ibiribwa bakabwira ubuyobozi bubegereye.


Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Gisenyi Iyamuremye Deogratias avuga ko bafite abaturage bakeneye ibiribwa, ashimira abatuye umurenge wa Busasamana bagaragaje urukundo.

Yagize ati “Ibi bigaragaza umutima w’urukundo, ibihe turimo birigisha abantu gusangira no gushyira hamwe. Ni byo abanyabusasamana badukoreye, kandi n’abandi babikora mu gufasha abababaye.”

Akarere ka Rubavu kari mu turere dufite abaturage benshi bakeneye ibyo kurya kubera ko bari batunzwe no gukorera mu mujyi ariko imirimo ikaba yarahagaze.

Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwatangaje ko bufite imiryango ibarirwa mu bihumbi 15 ikeneye ibiribwa kubera guhagarika imirimo ku bari basanzwe bakorera mu mujyi wa Goma, na Gisenyi.

Benshi mu bakeneye ibiribwa barimo abacuruza, abatwara ibinyabiziga, abubatsi n’abanyeshuri bigaga muri Kaminuza batashoboye gusubira iwabo benshi bakaba bari mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba na Rugerero.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.