Rubavu: Abikorera bashyikirije Akarere inkunga igenewe abakeneye ibiribwa

Urwego rw’abikorera mu Karere ka Rubavu rwashyikirije Akarere ibiribwa bigenewe abagezweho n’ingaruka zo gukumira icyorezo cya COVID-19.


Iyi nkunga igizwe n’ibishyimbo, ifu y’ibigori izwi nka kawunga, umuceri, amavuta yo guteka, amata y’Inyange n’amasabune byose bifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi bitandatu (4,006,000Frw).

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Rubavu Kayumba Nyota Jeannette avuga ko bakusanyije inkunga kugira ngo bafashe abagizweho n’ingaruka zo kuguma mu rugo mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati; “Inkunga dutanze ni iyo Abikorera mu Mujyi wa Gisenyi twakusanyije, ariko twasabye n’Abikorera mu mirenge gushyira ubushobozi hamwe bagashyikiriza inkunga umurenge ukagoboka abagizweho ingaruka zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 kandi ibikorwa birimo bigenda neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, wakiriye inkunga avuga ko igiye gufasha abatuye akarere gushyira mu bikorwa ingamba zo guhanga na COVID-19 baguma mu rugo kandi imiryango yagizweho n’ingaruka igashobora kubona ikiyitunga.

Habyarimana avuga ko mu Karere ka Rubavu bamaze kubona inkunga yashyikirijwe imiryango ibarirwa mu bihumbi bibiri na magana inani (2800). Yongeraho ko inkunga itanzwe n’Urugaga rw’Abikorera na yo igiye kugezwa ku mirenge iyikeneye. N’ubwo Akarere kadatangaza imibare y’abakeneye inkunga bose, ngo uko izajya iboneka izajya igezwa ku bababaye.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avuga ko bafite abaturage bakeneye ubufasha bitewe n’uko benshi bari batunzwe no gukora imirimo ubu basabwa kuguma mu rugo, hamwe n’abakoreraga mu mujyi wa Goma ubu badashobora kwambuka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.