Rubavu: Bakajije ingamba zo kwirinda COVID-19 nyuma y’uko i Rusizi habonetse abayirwaye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko abatuye muri ako Karere bagomba gukaza ingamba mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 nyuma y’uko habonetse abarwayi bayo mu Karere ka Rusizi.


Ishimwe Pacifique, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereyo myiza y’abaturage,
avuga ko abatuye mu Karere ka Rubavu bagomba kwirinda birenze uko byakorwaga.

Yagize ati “Hari abantu bagenda birara mu kwambara agapfukamunwa badushyira ku kananwa no mu mufuka, tukababwiriza gukaraba no kutwambara no gushyira intera hagati y’abantu n’abandi, ariko ubu buri wese agomba kubigira ibye.”

Ishimwe avuga ko mu Karere ka Rubavu abantu bica amategeko babizi ahubwo babona inzego z’ubuyobozi akaba aribwo bubahiriza amabwiriza.

Agendeye ku makuru agaragaza ko mu Karere ka Rusizi habonetse abaturage barwaye icyorezo cya COVID-19, avuga ko Akarere ka Rubavu gafite abantu bambuka umupaka kandi kandi ko mu Rwanda hari abari mu kato bava mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu mujyi wa Goma urimo icyorezo cya COVID-19 bashobora kukinjiza mu Rwanda, bakaba barashyizwe mu kato kugira ngo batagikwirakwiza.

Yagize ati “Turasaba abaturage gukurikiza amabwiriza yo kwambara udupfukamunwa no gusiga intera hagati yabo, kuko duturiye umupaka wa RDC kandi hari abantu bambuka, nubwo baza tukabashyira mu kato ntibihagije, umuntu agomba kwirinda no kurinda abandi.”

Abaturage baturiye umupaka bavuga ko bafite impungenge z’abantu bakoresha inzira zitemewe bakora ingendo zijya n’iziva mu mujyi Goma uvugwamo icyorezo cya COVID-19.

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bavuga ko babona abantu banyura mu nzira zitemewe bajya mu mujyi wa Goma kimwe n’abavayo, ibikorwa bafashwamo n’abashumba baragira inka ku mupaka.

Aba baturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na RDC bavuga ko mu gihe abantu babuzwa gukora ingendo zitemewe, abandi aribwo ngo binjiza ibicuruzwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.