Rubavu: Hafatiwe inzoga zari zinyereje hafi Miliyoni eshatu z’imisoro

Ku bufatanye n’abaturage bo mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Bugoyi, mu rukerera rwa tariki ya 13 Kanama 2020, mu rugo rw’umuturage witwa Nyiransengiyumva Asia w’imyaka 32, Polisi yahafatiye amoko y’inzoga zitandukanye zavuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zizanwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu.


Inzoga zafashwe ziganjemo izo mu bwoko bwa Likeri (liquors), nyirazo akaba yari anyereje umusoro w’amafaranga y’u Rwanda ugera kuri 2,828,000.

Hafashwe amakarito 10 y’inzoga zo mu bwoko bwa Chivas, amakarito 7 y’inzoga zo mu bwoko bwa Black Label, amakarito 7 y’inzoga za Hennessy, John Walker amakarito abiri, amakarito 5 y’inzoga zo mu bwoko bwa Jameson, amakarito 4 y’inzoga zo mu bwoko bwa Gordon, amakarito 7 y’inzoga zo mu bwoko bwa Ballantine , amakarito 34 y’inzoga zo mu bwoko bwa Cellar cask, amacupa 12 y’Amarula, amakarito 18 y’inzoga zo mu bwoko bwa Drosty, Red Label amacupa 24 n’amata ya Nido amakarito 24.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko izi nzoga zafatiwe mu nzu y’uwitwa Nyiransengiyumva Asia ari na ho zabikwaga iyo zabaga zivuye mu gihugu cya Congo.

CIP Karekezi yagize ati “Abaturage bakimara kuduha amakuru twahise tujya mu rugo rw’uriya mugore dusangayo ziriya nzoga mu gihe nyamara asanganywe akabari k’inzoga ari na ho abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya magendu bamusanze acuruza.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ziriya nzoga zitariho ikirango cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) nk’uko bisanzwe bigenda ku nzoga zishyuriwe imisoro.

Ati “Ubundi inzoga nka ziriya iyo zinjiye mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko ziba babitimes.com ikirango cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA), ziriya rero ntakiriho usibye ko na nyirazo yemera ko yazizanye mu buryo bwa magendu aho avuga ko yazizanye mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kwirinda gukingira ikibaba abakora ibyaha ahubwo abasaba kujya bihutira gutanga amakuru nk’uko abaturage bo mu Murenge wa Gisenyi babigenje.

Yabibukije ko ubucuruzi bwa magendu ari icyaha gihanirwa n’amategeko kuko ababikora baba barimo kunyereza imisoro yubaka igihugu.

Iyi nkuru Kigali Today ikesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryabaye rifatiriye izo nzoga mu gihe hagikorwa iperereza.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.