Rubavu: Haracyasabwa ubushishozi mbere yo kwemerera insengero gufungura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko budashobora kwemerera insengero zose gukora, mu gihe imibare y’abanduraba COVID-19 ikiyongera.


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nzabonimpa Deogratias, atangaza ko bakomeje gukurikirana imyiteguro y’insengero bakagirana inama, ariko bakagira impungenge z’ubwiyongere bw’abarwayi.

Agira ati “Kuva Amabiwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yemerera insengero gukora ari uko zibanje kuzuza ibisabwa agiyeho, mu karere twakoranye inama n’abahagararariye amadini n’amatorero, dusanga dushingiye ku mibaye b’abarwayi bagenda bagaragara mu gihugu no mu karere kacu, tutahita turekurira abantu guterana nubwo haba hari ingamba ziba zafashwe”.

Nzabonimpa avuga ko aho Akarere ka Rubavu kavaniwe muri #GumaMuRugo, ari bwo imibare y’abarwayi yatangiye kwiyongera muri ako karere.

Ati “Dusubije amaso inyuma, aho Rubavu iviriye mu kato imibare yari hasi, ariko amabwiriza yemerera abantu gusohoka aho aziye, imibare yariyongereye haba ku bacuruzi bajya i Goma, amahirwe ni uko tubakura mu bigo tubakurikiraniramo, tugomba kubanza kwitonda neza”.

Avuga ko impungenge zihari ari ukwemerera abantu gusenga hakaba haza n’abavuye i Goma muei Kongo Kinshasa banyuze mu nzira zitemewe, ubwandu bukaba bwakwiyongera.

Ati “Buri cyumweru duhamagaza inzego zirimo n’abanyamadini dusuzuma imibare y’ababonetse, kandi iyo mibare ituma dutinya kuba twarekura abantu bagasenga.

Hari insengero 18 zujuje ibisabwa ariko kubera iyo mibare dutinya kuzemerar kwemerera, bigenze neza bamwe twagenda tubareka buhoro buhoro, ibikoresho twari dutegereje birimo kuza”.

Mu karere ka Rubavu habarurwa insengero 439, ariko 18 muri zo ni zo zujuje ibisabwa mu rwego rwo kurwanya COVID-19. Kugeza tariki 8 Kanama 2020, insengero ebyiri ni zo zari zemerewe gukora nubwo na zo hakoze rumwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.