Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko umwanzuro wo kudafungura ingendo muri aka karere watumye bashyira imbaraga mu gukosora aho kwirinda COVID-19 bitagenda neza.
Habyarimana Gilbert, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu avugana na Kigali Today, yavuze ko bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Agira ati “Ubu turi gushishikariza abantu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, abantu tubabwira kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, gukaraba kenshi ariko icyo tubasaba kuruta ibindi ni ukwirinda ingendo zitari ngombwa”.
Habyarimana avuga ko ubu Abanyarubavu bagomba kumva impamvu bahawe andi mahirwe yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ati “Ubu ni bwo abaturage bagomba kumva agaciro ko kwirinda, birinda ingendo zitari ngombwa, birinda kwegerana no kuba ijisho rya mugenzi w’undi umuntu yirinda kandi arinda n’ubuzima bw’abandi”.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, mu kiganiro yagianye na Radiyo 10, yatangaje ko kuba Rubavu yashyizwe mu kato ari ukugira ngo barebe neza ko nta burwayi bwaba buhari, cyane ko yegeranye n’Umujyi wa Goma wamaze kugaragaramo abarwayi.
Prof. Shyaka yatangaje ko hagiye gukorwa ibipimo harebwa niba nta bwandu buragera muri aka karere, kuba bahagaritse ingendo bikazakumira ko ubwandu buhari bwakomeza kwiyongera.
Nubwo imipaka ifunze, hari amakuru avuga ko abaturage mu Karere ka Rubavu banyura mu nzira zitemewe bakajya mu Mujyi wa Goma, ubu ubarizwamo abarwayi 43 ba COVID-19.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yabwiye Kigali Today ko bamaze gukora urutonde rw’abanyura izo nzira zizwi nk’inzira za ‘panya’.
Ati “Twamaze gukora urutonde rw’abanyura inzira zitemewe, tugiye kubaganiriza no kubasaba gupimwa kugira ngo turebe uko bahagaze”.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa kabiri tariki 2 Kamena 2020, yafashe imyanzuro ko ingendo zihuza intara n’Umujyi wa Kigali zisubira gukora ndetse n’ingendo z’abamotari zikongera gukora, uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko mu Karere ka Rusizi hamaze kuboneka abarwayi ba Covid-19 kandi barimo gushaka abahuye na bo kugira ngo bitabweho, mu gihe Akarere ka Rubavu kegereye Umujyi wa Goma bagomba gupima kugira ngo harebwe niba nta burwayi burahagera.
Mu karere ka Rubavu ingendo rusange zari zisanzwe zahagaritswe, naho imodoka ziva mu Karere ka Nyabihu zigarukira mu Bigogwe, icyakora imodoka zitwara imizigo zakomeje kugenda.