Rubavu: hashyizweho ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko hashyizweho ibihano ku batubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo COVID-19.


Ingendo rusange na Moto mu Karere ka Rubavu zarahagaritswe kubera gukeka ko hashobora kuba hari abarwayi ba COVID-19 bitewe n’uko gahana imbibi n’umujyi wa Goma ubarizwamo abafite ubu burwayi.

Abaturage ntibishimiye uyu mwanzuro, aho bavuga ko bitewe na bamwe bitwaye nabi bagakomeza ingendo zambukiranya imipaka mu buryo bunyuranije n’amategeko, naho abandi bagakomeza ibikorwa bibahuza n’abandi kandi bitemewe.

Ingendo zitemewe hagati ya Goma na Gisenyi usanga abantu bazikora rwihishwa banyuze mu nzira zitemewe aho ndetse babifashwamo n’abantu bakabishyura, ibiciro bikaba byaravuye ku mafaranga 5000Frw mbere ya COVID-19 bigera ku bihumbi 20 mu gihe cya COVID-19, bijyana no kwinjiza mu Rwanda ibicuruzwa ku buryo butemewe.

Bamwe batunga agatoki uburangare ku nzego z’ibanze zireka abafite utubari bagakora bitwaje ko baduhinduye resitora.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatangarije Kigali Today ko bakoze urutonde rw’abakora ingendo zitemewe zambukiranya imipaka, ndetse ko bagiye kubaganiriza no kubapima.

Avuga ko kuba Akarere ka Rubavu kashyizwe mu kato ari umwanya wo gukosora amakosa yagiye agaragara ku kwirinda iki cyorezo.

Kuri Radiyo y’abaturage, Habyarimna Gilbert, yatangaje ko bashyizeho ingamba zikumira amakosa yose ashobora gutuma haboneka icyorezo cya COVID-19 kubera uburangare.

Yagize ati “Umuntu wese wongera gufatwa atambaye agapfukamunwa cyangwa akambaye nabi aratanga amande y’ibihumbi 10, nta kureba ku ruhande, natayabona agende afungwe niko twabyemeje mu nama ihuriweho n’inzego zose.”

Ati “Hari umwihariko w’utubari turimo gukora, amande yazamutse ndetse turanarushaho no kutugenzura, nta kabari kemerewe gufungura, akazafatwa kazafungwa kugeza igihe tutazi gacibwe amande ibihumbi 500 ku turi hejuru, n’ibihumbi 100 ku tubari two mu cyaro n’iyo twaba ducuruza ikigage.”

Akomeza avuga ko nta kabari kemerewe gucuruza ko uzabikora azashyikirizwa RIB igakora dosiye nk’umuntu warenze ku mabwiriza.

Akarere kari kiteguye gufungurirwa ingendo nk’ahandi, ariko ubu ingendo zarahagaritswe mu karere, keretse ku bafite imodoka zabo.

Moto n’amagare byemerewe gutwara ibicuruzwa gusa ntibyemerewe gutwara abandi bantu uretse ababitwaye.

Ku masoko n’amaduka isuku yongerewe aho abantu mbere yo kwinjira basabwa kubanza gukaraba kandi bagasiga intera hagati yabo.

Icyakora ingendo zitwara ibiribwa zemerewe gukora ariko abantu basabwa kugabanya ingendo no kuva mu muhanda hakiri kare.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.