Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko mu gihe habura ibyumweru bitatu umwaka w’ingengo y’imari 2019-2020 ukarangira, bugeze ku gipimo cya 87% mu kwesa imihigo bwahize muri uwo mwaka.
Akarere ka Rubavu kari mu bikorwa byo gukumira icyorezo cya COVID-19 kuva mu kwezi Werurwe 2020, aho abaturage basabwe kugabanya ingendo zitari ngombwa, amashuri agafungwa, abakozi bagakorera mu ngo ndetse na bamwe mu bikorera bakaba batemerewe gufungura ibikorwa byagombaga kuvamo imisoro yinjizwa mu karere.
Mu ngengo y’imari ya 2019-2020, Akarere ka Rubavu kari kahize imihigo 97, harimo 27 irebana n’ubukungu, 51 irebana n’imibereho myiza y’abaturage na 19 irebana n’imiyoborere myiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko imihigo ine imaze kweswa ku gipimo kiri munsi ya 50%, hakaba hari ibiri iri mu bukungu n’indi ibiri iri mu mibereho myiza.
Naho imihigo 12 iri ku kigero kiri hagati ya 50-79%, irimo irindwi iri hagati ya 50 na 69%, naho itanu yo mu mireho myiza ikaba iri hagati y’ijanisha rya 70-79%.
Ubuyobozi bw’Akarere bugaragaza ko imihigo 36 iri hagati ya 80 na 99%, naho 45 yamaze kurangira, bivuze ko imihigo y’ubukungu yose iri ku kigero cya 89.4%, naho imihigo imibereho myiza igeze kuri 90.61%, mu gihe imihigo y’imiyoborere myiza iri ku ijanisha rya 83.34%.
Tariki 8 Kamena 2020, Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu yateranye hakoreshejwe ikoranabuhanga kugira ngo yige ku ngengo y’imari igomba kugabanukaho miliyoni zibarirwa muri 126, bitewe n’amafaranga ava mu kigega cya Leta akajya mu turere yamanutse.
Ubuyobozi buvuga ko imyinshi mu mihigo iri mu kigero cyiza uretse imihigo ikiri inyuma irebana n’ubukangurambaga, kubera abantu batemerewe gukora ingendo zitari ngombwa abandi bakaba batarimo gukora nk’uko byari bisanzwe.
Kuboneza urubyaro, kwipimisha ku bagore batwite no kugura imbangukiragutabara y’Akarere biri mu mihigo igaragara ko iri inyuma, ariko hari n’indi itazabasha kugerwaho kubera ibihe akarere karimo nko gukora urugerero ruciye ingando kubera icyorezo cya COVID-19.
Hari indi mihigo iri gushyirwa mu bikorwa nko kubaka umuhanda wa kaburimbo uhuza Umujyi wa Gisenyi n’Umurenge wa Rubavu mu gace ka Byahi ahatuye abaturage benshi bakora ubucuruzi.
Abahatuye bakavuga ko bizaborohereza mu rujya n’uruza mu mujyi kuko hari igihe abatwara ibinyabiziga banga kubatwara kubera umuhanda wari warabaye ibinogo.
Mukeshimana Daphrose yagize ati “Imashini zirakora natwe dukubita agatwenge, umugongo wari ugiye kuzasigara muri ibi byobo rwose, nta gushidikanya kandi ko uyu muhanda numara kuzura n’igiciro kizagabanuka ndetse n’abahakorera bakiyongera”.
Munyakazi Ismael ukorera ubucuruzi ahitwa Buhuru, avuga ko gukorwa k’umuhanda bizatuma nabahatura biyongera.
Ati “Nkatwe ducuruza utubari ndetse tukagira n’amacumbi, wasangaga hari abanga kuzamuka kubera ububi bw’uyu muhanda ndetse n’umwijima wabaga uhari, batwijeje ko bazahita banawushyiraho amatara”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert, avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda riri mu rwego rwo kuwagura ndetse no kurushaho kuwutunganya kugira ngo urusheho kunogera abawuturiye ndetse n’abawugenda.
Yagize ati “Ni inshingano z’ubuyobozi kwegereza abaturage ibikorwa remezo kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere. Uyu muhanda ni umwe mu mihanda byagaragaraga ko ikenewe cyane byanagaragajwe n’ibitekerezo by’abaturage byakusanyijwe mu gihe cyo gutegura igenamigambi”.
Avuga ko umuhanda uzaba wujuje ibisabwa byose birimo imiyoboro y’amazi ipfundikiye ndetse ukanagira amatara kimwe n’indi mihanda yo mu mujyi.
Imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa Petite Barriere-Karundo-Buhuru-Sitade Umuganda ufite uburebure bwa 5.89Km, irarimbanije aho biteganyijwe ko uzaba wuzuye muri Mutarama 2021 utwaye mafaranga y’u Rwanda saga miliyari esheshatu.
Mu Karere ka Rubavu harimo gukorwa imihanda ya Kaburimbo itandukanye izasozwa itwaye miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda, imihanda ihuza Serena-Marine-Braserie ufite 6.2Km, Bralirwa–Burushya ufite 4.1Km, n’umuhanda ugana ku ruganda rwa Gas Metane-Shema Power-Lake Kivu ufite uburebure bwa 4.5Km.