Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko uretse umuntu umwe wahitanywe n’imvura, ibyo yangije byose muri rusange bitaramenyekana kuko hagikorwa ibarura ryabyo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert yatangarije Kigali Today ko kugera saa cyenda z’igicamunsi tariki ya 7 Gicurasi 2020, inzu n’imyaka byangijwe n’amazi y’umugezi wa Sebeya wuzuye amazi y’imvura yaraye iguye byari bikibarurwa.
Yagize ati “Turacyabarura ibyangijwe n’imvura kuko hari aho inzu zagiye, inzu zikirimo kugwa, ibiraro n’imihanda byangiritse n’ubu turacyabarura”.
Imvura yaguye amasaha arenga umunani idahita ituma imyaka n’inzu byegereye Umugezi wa Sebeya byangirika.
Mu Murenge wa Kanama aho uyu mugezi utungukira uvuye mu misozi miremire hangiritse inzu nyinshi n’imyaka.
Kigali Today yamenye ko mu Kagari ka Mahoko hari inzu eshatu zasenyutse, naho izindi zuzuye amazi bayakuramo.
Mu Murenge wa Rugerero, amazi ya Sebeya yatumye imiryango 179 ikurwa mu ngo zabo naho inzu 11 ziragwa mu Tugari twa Kabirizi, Gisa na Gihira.
Mu Murenge wa Kanama mu Kagari ka Mahoko, inzu eshatu zasenyutse amazi akwira mu nzu nyinshi nubwo batangiye kuyakuramo, naho mu Kagari ka Nkomane, inzu ebyiri zasenyutse n’umuhanda urangirika kubera ibiti n’amabuye, mu gihe mu Kagari ka Kamuhoza gahuza Rubavu na Rutsiro ikiraro cyangiritse.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert avuga ko ibiza byatewe n’imvura yaraye iguye, byagize ingaruka ku myaka, n’ubuhahirane bw’imirenge kubera imihanda n’ibiraro byangiritse.