Rubavu na Rutsiro abahinzi b’icyayi bafashijwe kwirinda COVID-19

Abahinzi b’icyayi mu Turere twa Rubavu na Rutsiro bahuriye muri Koperative COOPT Pfunda bashyikirijwe ibikoresho bibafasha kwirinda COVID-19.

Bahawe ibikoresho bibafasha kwirinda COVID-19

Bahawe ibikoresho bibafasha kwirinda COVID-19

Ni ibikoresho birimo amasabune, udupfukamunwa, ibasi yo gukarabiramo n’isuka yo gukorera icyayi, bavuga ko bizabafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Niyizeyimana Laurent, umuhinzi w’icyayi mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, avuga ko bari bakeneye ibikoresho byo kubafasha kwirinda COVID-19.

Yagize ati “Twishimiye ibikoresho twahawe mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyane cyane udupfukamunwa n’isabune, mu giturage imiryango myinshi ntifite udupfukamunwa, umugabo n’umugore baratugira kuko bakora ingendo ariko abana ntatwo bagira, ubu imiryango igiye kwirinda neza”.

Niyizeyimana avuga ko basabwa gukaraba kenshi kandi badafite isabune bigatuma isuku isabwa itagerwaho.


Ati “Muri ibi bihe badusaba gukaraba kenshi kugira ngo twirinde icyorezo, ariko iyo umuturage abuze isabune akaraba amazi gusa ntacye, baduhaye isabune ane kugira ngo twite ku isuku, ikindi ibi biragaragaza ko abahinzi b’icyayi bitaweho, bitwongerere imbaraga zo kugikorera tubikuye ku mutima”.

Koperative COOPT buri kwezi isarura icyayi kibarirwa muri toni 600 na 800. Maniraguha Valerie uhinga icyayi avuga ko ibikoresho by’isuku bahawe bizabafasha gusarura iki cyayi bafite isuku yizewe.

Ati “Hano hari abantu batagira udupfukamunwa, hakaba n’abasarura icyayi batirinze kubera kutagira igikoresho, abo baramutse banduye bakwanduza icyayi bikagira ingaruka ku bagiterura n’abagikoramo mu ruganda”.

Dusabirema Pacifique umuyobozi wa COOPT Pfunda, avuga ko ibikoresho batanze byatanzwe n’ikigega cya USADF kibafasha mu bikorwa by’iterambere birimo gutegura ingemwe z’icyayi, gukora imihanda inyuzwamo icyayi no kugura imodoka, akavuga ko n’abahinzi b’icyayi batekerejweho n’uyu muryango.


Agira ati “Ni ibikoresho bibafasha kwirinda COVID-19, twafashijwe n’ikigega United states African Development Foundation, gisanzwe kidufasha mu bikorwa by’iterambere. Bahisemo kudufasha kugura ibikoresho bifasha abahinzi bacu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abahinzi bacu bari babikeneye kuko udupfukamunwa Leta ibishishikariza abantu bose, isabune gukaraba igihe cyose hamwe n’aho bakarabira, turizera ko bizabafasha mu kazi kabo kandi birinze neza”.

Inkunga yatanzwe ni miliyoni 13 n’ibihumbi magana 800 by’amafaranga y’u Rwanda, yaguze ibikoresho bizashyikirizwa abahinzi 1,300 kwirinda Covid-19.

Dusabirema avuga ko uretse abahinzi bahawe ibikoresho bibafasha, abashinzwe guterura icyayi no kukigeza ku rugamba bo ngo basanganywe ibikoresho bibafasha kwirinda birimo imiti isukura, naho ku ruganda ngo birinda bakoresheje udupfukamunwa n’uturindantoki ku buryo ntaho urwaye yahurira n’cyayi.

Mu Karere ka Rubavu habarurwa abantu babarirwa muri mirongo bamaze kurwara icyorezo cya COVID-19. Nubwo benshi bakurwa mu bashyizwe mu kato, hari abagiye bagera mu miryango bagakurikirwa bataragira abo banduza.

Abahinzi b’icyayi ni bo bashoboye gufashwa kwirinda Covid-19, ariko hari n’abandi bahuriye muri Koperative batubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bitwaje ko badafite ibikoresho bihagije.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.