Rubavu: Umuyaga wasenyeye imiryango 17

Imvura nke ivanze n’umuyaga wa serwakira yasenye inzu 17 zari zituwemo n’abaturage mu Kagari ka Buringo, Umurenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu.


Iyo mvura yaguye ku manywa ku wa kabiri tariki 24 Werurwe 2020 ivanzemo n’umuyaga yatumye abari batuye muri izo nzu bacumbikirwa n’abaturanyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, yatangarije Kigali Today ko abaturage bafite inzu zangiritse bacumbikiwe n’abaturanyi kandi bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Imvura yaguye mu masaha ya saa munani atari nyinshi, gusa yarimo umuyaga wa Serwakira ni wo wangije amazu utwara amabati, ubu abasenyewe bacumbikiwe n’abaturanyi.”


Rwibasira avuga ko bacumbikiwe n’abafite amazu manini kandi ngo harakorwa ibishoboka ngo basubire iwabo.

Ati; “Turimo gukora ibishoboka ngo basubire iwabo n’ubwo batazisubiramo uko zari zisanzwe. Ubu turimo kubarura ibyangiritse kandi twabimenyesheje Akarere.”

Utugari tw’umurenge wa Bugeshi twegereye ibirunga dukunze kwibasirwa n’umuyaga kubera ubutumburuke buherereyemo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.