Theophile Ruberangeyo wayoboraga Ikigega gifasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (FARG), yashyikirije inyandiko z’icyo kigega Uwacu Julienne uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri nk’Umuyobozi mushya wa FARG.
Ruberangeyo wari uyoboye FARG mu myaka irenga 11, yavuze ko nta warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 utarubakiwe nubwo hari izishaje, ndetse ko nta munyeshuri ucyiga mu mashuri yisumbuye, bose ngo barakuze uretse babiri bahuye n’ibibazo.
Ruberangeyo yagize ati “Ibyo nishimiye ni uko nta munyeshuri (wishyurirwa na FARG) ukiri mu mashuri yisumbuye, baracutse, mu minsi ishize wabonaga abaza hano kuri FARG bagera mu bihumbi 30 cyangwa 40 (bakeneye kurihirwa amashuri)”.
Ati “Ikijyanye n’amacumbi, imiryango yarubakiwe, igisigaye ni abatishoboye bafite inzu zishaje ariko uko yaba imeze kose afite icumbi, mu bijyanye n’ubuzima na bwo nta muntu wegera FARG afite ikibazo cy’ubuzima ngo ananirwe kuvurwa”.
Ruberangeyo yavuze ko imibare y’abamaze kurihirwa amashuri yari ikirimo kwegeranywa, kandi ko hagikenewe kumenya imibereho y’abahawe amacumbi arenga 26,000 n’aho baherereye kugeza ubu.
Yabwiye Uwacu Julienne hamwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ko mu bibazo asize hari ikijyanye n’ihungabana riri mu barokotse Jenoside bagera kuri 30%.
Bamwe muri bo kandi (bitewe no gusaza), batangiye kugaragaza uburwayi bukomeye burimo ibikomere ku mubiri, kanseri, diyabete no kuribwa umugongo.
Umuyobozi Mukuru wa FARG ucyuye igihe akomeza avuga ko benshi mu barangije kwiga barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite n’ikibazo cy’ubushomeri, ku buryo ngo hari n’abaza kumusaba icumbi.
Ruberangeyo yavuze ko asize kuri konti y’Ikigega FARG amafaranga arenga miliyoni 253 y’imishahara no kwita ku biro by’urwo rwego.
Yavuze ko ingengo y’imari izakoreshwa mu kubaka amacumbi, mu guha inkunga y’ingoboka abatishoboye no kwishyurira uburezi abanyeshuri muri uyu mwaka wa 2020-2021 irenga amafaranga miliyari 32.
Ruberangeyo avuga ko agiye kwikorera ku giti cye nyuma yo kuva muri FARG, ariko ko azahora hafi y’inzego z’ubuyobozi zari zisanzwe zimukenera.
Umuyobozi Mukuru mushya wa FARG, Uwacu Julienne, avuga ko afite ubushake n’ubushobozi bwo gukomereza aho Ruberangeyo yari agejeje, umwihariko akazawushyira ku buzima bw’abageze mu zabukuru no gusuzuma umusaruro watanzwe na FARG mu myaka irenga 20 imaze ishinzwe.
Yagize ati “Abageze mu zabukuru cyane cyane tugomba kubigira umuhamagaro, tukabafasha nk’abafasha abavandimwe n’ababyeyi bacu, iyo ni inshingano ikomeye.
Icya kabiri (tuzakora) ni nko kwisuzuma tukareba ibyakozwe muri iyi myaka ishize bijyanye n’uburezi, ubuzima n’amacumbi n’icyo byafashije ababikorewe, hanyuma tukareba icyakorwa mu myaka iri imbere”.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Nyirarukundo Ignatienne, yavuze ko nta warokotse Jenoside wabuze amahirwe yo kwiga, igisigaye gikomeye ari ugukomeza kurwanya ihungabana no gusana amacumbi yangiritse.