Ruhango: Hagiye gutunganyirizwa inyama zizajyana ibirango by’igihugu mu mahanga

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko ibagiro rihuzuye rizajya ritunganyirizwamo inyama zoherezwa ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo, babitimes.com ibirango by’uko ziturutse mu Karere ka Ruhango.

Ibagiro rifite imashi kabuhariwe mu kubaga inka

Ibagiro rifite imashi kabuhariwe mu kubaga inka

Ku bufatanye na Rwiyemezamirimo wahawe gucunga ibagiro rya kijyambere ryuzuye muri ako karere, ubuyobozi bugaragaza ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kongera umubare w’inka zitanga inyama, kuko ahanini inyama zigemurwa mu mahoteli mpuzamahanga zigomba kuba ziva ku nka zagenewe kubagwa gusa, kuko ari bwo habonekamo inyungu.

Rwiyemezamirimo watsindiye gucunga ibagiro ry’inka rya Ruhango Gasasira Jenvier, agaragaza ko inka ishobora gukatwamo inyama zifite ibice 1,000 buri gice kikaba gifite icyo kivuze ku muguzi ubisobanukiwe, ari na ko bizajya bikorwa ku nyama zigemurwa mu mahanga n’inyama zigemurwa mu mahoteli mpuzamahanga y’imbere mu gihugu.

Rwiyemezamirimo akaba n’impuguke mu byo gucuruza inyama avuga ko nk’urugero, ikilo cy’inyama y’iroti yo ku mugongo w’inka kigura 5,800frw mu mahoteli ya Kigali akomeye, mu gihe inyama zicuruzwa mu buryo busanzwe ziri ku 3,000frw ku kilo kimwe.

Imashi zizamura inka mu ibagiro

Imashi zizamura inka mu ibagiro

Nyamara mu Rwanda ngo hari aborozi bake b’inka zitanga inyama gusa, kuko ubu inka z’inyarwanda z’ubwoko bwa Ankole ari zo zitanga inyama, hakaba hakenewe no guteza imbere ubundi bwoko kugira ngo ibagiro rizabashe no kubona inyama zajyanwa ku isoko mpuzamahanga.

Inyama zijyanwa ku isoko ry’imbere mu gihugu na zo zigomba kuba zujuje ubuziranange

Gasasira avuga ko kugira ngo inyama zigurishwe ku giciro cyiza kandi zujuje ubuziranange, bisaba ko zimara iminsi ibiri zikonjeshwa mu gipimo cy’ubukonje cya degere serisiyuzi cya zeru mbere yo kugemurwa ku isoko, kuko ari bwo ziba zimaze gukamukamo amaraso.

Avuga ko ubwo bukonje buzifasha kutinjiramo udukoko twa bacteria (bagiteri) tuzangiza zikaba zagera ku isoko zitujuje ubuziranenge, ibagiro rikaba rifite imodoka enye zitwara inyama zikonjesherezwa mu cyumba cy’ibagiro cyabugenewe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko mu karere kose hari inka zibarirwa hafi mu bihumbi 80, ku buryo nta mpungenge z’uko zabagwa zikagabanuka, kandi hagiye kurebwa uko hanashyirwa imbaraga mu bworozi bw’inka z’inyama.

Imbere hari isuku

Imbere hari isuku

Agira ati “Dusanzwe dufite inka nyinshi ku buryo buri munsi wa gatanu isoko ry’inka ryagurishaga izisaga 200. Ntabwo inka zizashira ariko kuko inyama zikomoka mu Ruhango zigiye kwambuka imipaka, ni ngombwa kongera inka z’inyama ariko tunita no ku z’amata kuko na zo zikenewe”.

Ibagiro rya Ruhango rifite ubushobozi bwo kubaga inka zigera kuri 200 ku munsi kubera ikoranabuhanga n’abakozi babizobereye, ibyo ngo bikaba byatuma ribasha kugeza inyama ku masoko yose yo mu Ntara y’Amajyepfo kuko ngo ari na ryo rikomeye muri iyo Ntara.

Ku bifuza kubagisha inka, hishyurwa amafaranga 6,500frw ku nka imwe, uruhuru rugahabwa nyirayo cyangwa akemera ko ibagiro rirumugurira, naho amahembe n’amayezi bikaba bigurishirizwa ku ibagiro.

Icyumba gikonjesha inyama

Icyumba gikonjesha inyama

Ibagiro rya Ruhango ryatangiye kubakwa mu mwaka wa 2013, rikaba ryaragiye ryongerwamo ibikoresho kuva ku mashiri irasa inka kugeza ku zikata inyama, rikaba ryuzuye ritwaye asaga miliyoni 350frw rikazajya rikodeshwa miliyoni imwey’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi hatabariwemo indi misoro, igiciro ngo kiri hejuru ugereranyije n’abarikoreshaga.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.