Amakuru aturuka mu Mudugudu wa Muhororo I, Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango aravuga ko uwitwa Nzayisenga John yitabye Imana azize inkoni yakubiswe n’uwitwa Majyambere Simon afatanyije n’umukozi we wo mu rugo witwa Nyandwi Innocent, bamuziza ko ngo bamufatiye mu ishyamba rya Majyambere arimo kwasa inkwi.
Uwimbabazi Irene, umugore wa nyakwigendera Nzayisenga, ni we watanze aya makuru ku ikubitwa ry’umugabo we. Hashize hafi amezi abiri bimenyekanye kuko avuga ko yakubiswe ku itariki 28 Gashyantare 2020, akitaba Imana ku itariki 12 Mata 2020 ari na wo munsi umukozi wa RIB yabimenyeyeho.
Uwimbabazi Irene yemeza ko Majyambere na Nyandwi ngo basanze Nzayisenga mu ishyamba ryabo baramufata bamujyana kwa Majyambere baramukubita cyane bamugira intere, aho gutabaza ubuyobozi n’inzego z’umutekano (Polisi na RIB).
Muri Mata 2020 nibwo Nzayisenga ngo yatangiye kumererwa nabi, umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Buhoro amusuye abona atameze neza amugira inama yo kujya kwa muganga ariko ntiyajyayo; kuko ngo bari batarishyura ubwisungane mu kwivuza.
Ku itariki 10 Mata Nzayisenga ngo yabwiye umugore we ko ngo azize inkoni yakubiswe na Majyambere na Nyandwi, yitaba Imana ku itariki 12 hashize iminsi ibiri gusa.
Umugore we Uwimbabazi Irene avuga ko ibyo gukubitwa kwa Nzayisenga ngo yabimenyesheje umukozi wa RIB mu Karere ka Ruhango, ariko mu by’ukuri amakuru Kigali Today yamenye ni uko atariko byagenze, ko Uwimbabazi atigeze ahamagara uhagarariye RIB mu Karere ka Ruhango, ahubwo hari andi makuru avuga ko umuturanyi wabo witwa Munyakazi Claver ari we wahamagaye RIB ariko na we nyuma biza kumenyekana ko atigeze atabaza kuko ntaho bigaragara ko yahamagaye, akavuga ko yahamagaye indi nimero ya RIB itishyurwa ngo bamuhuze n’uhagarariye RIB muri ako Karere, ibintu avuga ko bitakozwe.
Iby’urupfu rwa nyakwigendera Nzayisenga John byamenyekanye ku munsi nyirizina w’urupfu rwe (12 Mata 2020), nabwo bitewe n’uko umukozi wa RIB ngo yari anyuze muri ako gace agiye ahantu bari bamuhamagaye ko hari umwana warohamye mu cyobo cy’amazi, ageze hafi yo kwa Nzayisenga ahabona abantu benshi, ni ko kujya kureba icyabaye.
Ahageze ngo bamubwiye ko Nzayisenga yapfuye, ababajije icyo yazize bamubwira ko yari amaze iminsi arwaye umutwe (twibukiranye ko yapfuye ku itariki 12 Mata) hanyuma abasaba kujyana umurambo kwa muganga ugakorerwa ibizamini (autopsy) kugira ngo bamenye icyamwishe cyane ko bamubwiye ko yibanaga kuko atari akibana n’umugore kubera amakimbirane.
Umukozi wa RIB muri Ruhango yemeza ko yanabahamagariye inzego z’ubuyobozi bw’ibanze kugira ngo zibafashe kubona imodoka itwara umurambo kwa muganga kuko imodoka za RIB zikoreshwa mu kazi k’ubugenzacyaha gusa.
Mu gihe hari hakirindiriwe ko Akarere katanga imodoka bukeye tariki 13/4/2020 ntabwo yahise iboneka, nibwo bene umuntu bumvikanye n’Umuyobozi w’Umudugudu ko batarindira imodoka batazi igihe iri buzire ahubwo basaba ko bahabwa uburenganzira bagashyingura umuntu wabo. Umuyobozi w’Umudugudu UZABAKIRIHO Felicien yahise abimenyesha Umuyobozi w’Akagari, uyu na we abimenyesha inzego zimukuriye, bahabwa igisubizo cy’uko niba bemera kubisinyira babareka bakamushyingura. Umugore wa nyakwigendera n’abana be banditse bemera ko bamushyingura kandi nta yindi nkurikizi izabaho, bose barabisinyira.
Ibyo byarakozwe arashyingurwa, bigeze tariki 25 Kamena 2020 umuryango wa nyakwigendera watangiye kubivuga mu itangazamakuru bavuga ko umukozi wa RIB yabatereranye ngo kandi bari baramugejejeho ikirego mbere, nyamara nta rwego na rumwe rwemeza ko aba bigeze batanga ikirego Nzayisenga akimara gukubitwa cyangwa se na nyuma yaho amaze kuremba, cyangwa ngo banagikurikirane bakimara gushyingura.
Kigali Today yabajije Dominique Bahorera, umuvugizi wa RIB w’umusigire (acting) uko byari kugenda nyuma y’uko ikibazo cyari kimaze kumenyekana umuntu yamaze gupfa, asobanura ko kuba umuryango wa nyakwigendera wari wamaze kwemera gushyingura umuntu wabo bakanabisinyira, byatumye umukozi wa RIB adakora iperereza ryihuse cyane ko yari yamenye ko umuntu yashyinguwe umurambo udasuzumwe nk’uko yari yabisabye.
Dominique Bahorera ati: “Ni ikibazo cy’imyitwarire isanzwe mu kazi, kuko n’ubwo yari kuba afite akazi kenshi, yari gushaka mugenzi we ukurikirana iyo dosiye ku gihe na we akajya mu bindi”.
Umuvugizi wa RIB avuga ariko ko n’ubwo umuryango wabuze umuntu wabo, utakabaye warahisemo guceceka, wagombaga gutanga ikirego nyakwigendera akimara gukubitwa cyangwa se nibura mu gihe babonye ko arembye bakihutira kumugeza kwa muganga no gutanga ikirego, nyamara ibi byose ntacyakozwe.
Bahorera ati “Ingaruka zikurikiraho ni uko ibimenyetso ku cyaha biba bitoroshye kuboneka ndetse n’uwahohotewe akaba yabazwa agasobanura mu buryo burambuye akarengane yakorewe kuruta kubibwirwa impitagihe n’abatarabibonye biba, hagashingirwa gusa ku mvugo y’ibyo abantu babwiwe, aho gushingira ku bimenyetso bifatika bigaragara ku wahohotewe cyangwa ibibonywe n’abaganga”.
Nyuma yo kubona amakuru yose arebana n’urupfu rwa Nzayisenga, umuvugizi wa RIB w’umusigire Dominique Bahorera, yavuze ko Majyambere Simon na Nyandwi Innocent bakekwaho gukubita Nzayisenga John bikamuviramo urupfu bamaze gutabwa muri yombi bakorerwa dosiye, ndetse ko bamaze kugezwa mu maboko y’ubushinjacyaha.
Naho ku birebana n’imyitwarire y’umukozi wa RIB mu Karere ka Ruhango wari wakoze iperereza, bwana Bahorera yabwiye Kigali Today ko na we urwego rushinzwe imyitwarire y’abakozi ba RIB rwatangiye gukurikirana ibye kugira ngo nibasanga hari amakosa yo mu rwego rw’akazi yakoze azabihanirwe.
Asoza asaba abaturarwanda kwihutira kujya bamenyesha Inzego z’Ubutabera igihe hagaragaye ibikorwa byo guhohotera kabone n’ubwo uwahohohotewe yaba yabigizemo uruhare. Yibukije kandi ko kwihanira bihanirwa n’amategeko, akangurira abantu kubyirinda ahubwo bagashyikiriza uwakoze icyaha inzego z’Ubutabera, bitaba ibyo ingaruka zikazaba ari bo zijyaho ba mbere.
Majyambere Simon na Nyandwi Innocent nibaramuka bahamwe n’icyaha cyo gukubita Nzayisenga John bikamuviramo urupfu, bazahanishwa ingingo ya 121 y’itegeko ry’Ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iyi ngingo ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).