Umuturage witwa Uwizeyimana Gaudance yasohotse munzu atabaza avuga amagambo yumvikanisha ko hari abagabo bari kumwirukankana “Mawandetse mwa Bagabo mwe mwandetse.” ageze kumarembo y’inzu yari atuyemo ahita apfa bavuga ko yishwe n’amadayimoni aba muri iyo nzu.
Uyu mubyeyi wapfuye kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Nyakanga 2023 , abaturage bo mu Mududugu wa Kageyo, Akagari ka Ntenyo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango bakomeza kutavuga rumwe ku rupfu rw’umugore bavuga ko yishwe n’abadayimoni , kuko yasohotse mu nzu yari atuyemo avuga ngo “Mawandetse mwa Bagabo mwe mwandetse.”
Abaturage babwiye TV1 ko mu ijoro ryo ku Cyumweru uyu mugore yasohotse muri iyi nzu yari amaze iminsi acumbitsemo abwira abana be ngo basohore ibintu hari umugabo ufite amacumu uri kumwirukankana, ageze hanze ahita apfa.
Bavuga ko iyo nzu nyakwigendera yari atuyemo ibamo abadayimoni ndetse imaze gupfiramo abantu barindwi.
Ibi babishimangira kubera ko ngo imaze imyaka ibiri iriho itangazo ry’uko igurishwa ariko habuze umuntu n’umwe uyigura kandi iri ku muhanda, bakaboneraho gusaba ubuyobozi ko bwayisenya aho kugira ngo ikomeze ipfiremo abantu.
Inzu abaturage bavugako irimo abadayimoni.
Umwe mu bagore bari aha yagize ati “Yasambaga avuga ngo mwa bagabo mwe mwandetse mwa bagabo mwe mwandetse, ubwo rero urumva ko ari ayo madayimoni yari ahari.”
Undi muturage yagize ati “Nyir’inzu yayivuyemo ajya gucumbika aremera n’abana arabajyana maze atangira kuyicumbikiramo abantu. Wabona inzu bashyiraho itangazo rikamara imyaka ibiri nta uyiguze kandi iri ku muhanda?”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Byimana, Musabyimana Marie Claire, na we yabwiye IGIHE ko aya makuru bayamenye ndetse uyu mubyeyi ashobora kuba yarishwe.
Yagize ati “Ayo makuru twarayamenye ko uwo muntu yapfuye ariko amakuru twahawe n’abo bari kumwe ni uko yari amaze iminsi ine arwaye malaria ndetse yagiye kwa muganga; ashobora kuba yaragize isereri nk’umuntu wari urwaye arapfa ariko ibyo by’abadayimoni ntabwo twabyemeza.”
Yavuze ko umurambo we bahise bawujyana ku bitaro bya Kabgayi kugira ngo hamenyekane icyamwishe kandi ko iby’abandi bantu bapfiriye muri iyo nzu atabizi.