Ruhango: Umukozi wajyaga ku kazi yitabye Imana azize impanuka

Mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo habereye impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Kamena 2020, ihitana Munyeshyaka Michel wari uri kuri moto ajya ku kazi mu Murenge wa Kinazi, akaba yaguye mu cyobo aho umuhanda waciwe n’ibiza mu minsi ishize.


Munyeshyaka yari umukozi w’umurenge wa Kinazi ushinzwe serivisi z’ubutaka, akaba yari azindutse ajya ku kazi mu rukerera, akaba yabonywe n’abaturage aho yaguye muri icyo cyobo ari kumwe na moto yari atwaye, bahita batanga amakuru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe, Nahayo Jean Marie Vianney, yemereye Kigali Today iby’iyo mpanuka, anasobanura imiterere y’aho hantu.

Agira ati “Uwo witabye Imana yaguye aho umuhanda waciwe n’ibiza mu minsi ishize, ni ibyago yagize kuko aka gace yari akazi. Ni umuhanda munini nyabagendwa wacitse, tukaba twari twarawufunze dukoresheje ingiga z’ibiti, ariko hari abatwara moto bajyaga bahatiriza bakanyura iruhande rw’ahacitse usibye ko ari amakosa”.

Munyeshyaka yari umukozi w

Munyeshyaka yari umukozi w’umurenge wa Kinazi ushinzwe serivisi z’ubutaka

Ati “Uwo rero ntituzi uko byamugendekeye, abaturage ni bo baduhaye amakuru bamubonye muri uwo mukoki na moto iruhande rwe. Bigaragara ko yaguyemo mu rukerera ntiyabasha kuhikura”.

Uwo muyobozi avuga kandi ko ku bufatanye n’abaturage, bari barakoze undi muhanda uciriritse unyura hirya y’ahacitse (deviation) wo koroshya urujya n’uruza ku buryo n’imodoka ziwunyuramo, gusa ngo hari abatabanza kuzenguruka, cyane cyane abatwara moto.

Ati “Deviation irahari, imodoka zose zinyuramo. Ibyiza rero ni uko wakwemera ukazenguruka, ugatinda mu nzira ariko ukagera aho ujya amahoro”.

Nahayo akomeza asaba inzego zibishinzwe, cyane cyane ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’imihanda (RTDA), kubafasha uwo muhanda ugakorwa ukongera kuba nyabagendwa kuko atari umuhanda wo ku rwego rw ‘Akarere cyangwa Umurenge ngo babe bawusana.

Asaba kandi abaturage kubahiriza ibimenyetso byashyizwe aho umuhanda wacikiye, bigaragaza ko hatanyurwa, bityo birinde impanuka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.