Rukumberi: Habonetse imibiri irenga 600 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Imibiri irenga 600 ni yo imaze kuboneka mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe mu Mudugudu wa Rwamibabi, Akagari ka Ntovi, Umurenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma.

Muri Rukumberi mu minsi itandukanye ishize guhera mu kwezi gushize hamaze kuboneka imibiri irenga 600 mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe hafi y

Muri Rukumberi mu minsi itandukanye ishize guhera mu kwezi gushize hamaze kuboneka imibiri irenga 600 mu gikorwa cyo gushakisha abiciwe hafi y’ikiyaga cya Mugesera

Gushakisha iyo mibiri byatangiye mu kwezi gushize kwa Kanama nyuma y’uko abana bari baragiye amatungo mu isambu iri ku kiyaga cya Mugesera bamenyesheje umubyeyi wabo ko babonye imibiri y’abantu, uwo mubyeyi na we abimenyesha ubuyobozi.

Ku ikubitiro tariki ya 27 Kanama 2020 ubwo batangiraga gushakisha imibiri habonetse imibiri itanu, tariki 02 Nzeri 2020 haboneka 42, nyuma y’iminsi ibiri haboneka 120, hagiye hakomeza kuboneka indi kugeza kuri uyu wa mbere tariki 14 Nzeri 2020 aho babonye imibiri 180 yose hamwe mu gihe kitageze ku kwezi ikaba irenga 600.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ngoma, Jean Pierre Musafiri, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bababazwa cyane n’amakuru nk’aya kuko atuma ibikomere byabo bidakira.

Yagize ati “Birababaza kubabarira umuntu wakoze Jenoside, akanahabwa ibihano ariko ntatange amakuru, bituma ihame ry’ubumwe n’ubwiyunge ribangamirwa.”

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bavuga ko kumenya ababo muri iyo mibiri iboneka bitoroshye bitewe n’uko ababishe babanzaga kubambura imyenda, nk’uko Musafiri akomeza abivuga.

Agira ati “Muri ibi bihe urabona hashize imyaka 26, imibiri yarangiritse kuko bamaze imyaka bahahinga, guhita umuntu amenya uwe biragoranye cyane, n’imibiri y’abakuru n’abana birivanze mbese ntabwo byoroshye.”

Mu murenge wa Rukumberi hari mu hantu mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi haguye abantu benshi cyane aho no mu rwibutso rwa Jenoside rwaho haruhukiye abasaga ibihumbi mirongo ine.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.