Abakora uburaya bo mu Karere ka Rulindo, baratangaza ko gusobanukirwa icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda, byatumye bafata umwanzuro wo kutazongera kuzikuramo mu buryo bwa magendu, dore ko byanabagiragaho ingaruka zirimo ubumuga, urupfu cyangwa indwara zidakira.
Ingingo ivuguruye ya 125 yo mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, igena icyo amategeko ateganya ku gukuramo inda, igizwe n’ibice bitanu by’ingenzi, bishobora gushingirwaho hakemezwa ko uwatewe inda ikurwamo.
Aaron Clevis Mbembe, Umukozi ushinzwe ubuvugizi n’ibijyanye n’amategeko mu kigo Health Development Initiative (HDI), ari na cyo cyateguye ubukangurambaga ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation na Minisiteri y’Ubuzima mu mushinga witwa Baho neza, ubukangurambaga bukaba bugamije gusobanurira abakora uburaya ibijyanye n’icyo itegeko ryo gukuramo inda riteganya , asobanura ibyo bice uko ari bitanu.
yagize ati “Ibyo bice hari kuba utwite ari umwana uri munsi y’imyaka 18 y’amavuko, kuba umugore yarafashwe ku ngufu cyangwa yarahohotewe bikamuviramo guterwa inda, umugore washyingiwe ku gahato agatwita, umugore utwite inda y’uwo bafitanye isano itarenze igisanira cya kabiri ndetse n’igihe abaganga basuzumye umugore utwite bagasanga inda ishobora kumugiraho ingaruka”.
Yongeraho ko ikigenderewe mu gusobanurira abakora uburaya iri tegeko, ari ukugira ngo abagize iki cyiciro basobanukirwe impinduka zirebana n’iri tegeko, kuko hari igihe bahohoterwa, bagaterwa inda batabyifuza, ari na cyo kenshi bashingiraho bazikuramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yagize ati “Ibikubiye mu mpinduka z’iri tegeko turabisobanurira abakora uburaya nka bamwe mu bagize icyiciro cy’abakunze guhohoterwa, bikabaviramo guterwa inda, rimwe na rimwe bakanazikuramo batazi inzira bikwiye gucamo.
Twiteze ko kurisobanukirwa neza birinda kuba hari abajya kuzikuramo mu buryo bwa magendu n’abagongana n’amategeko bigatuma bafungwa, kubera kutamenya uwo amategeko yemerera gukuramo inda n’uwo atabyemerera”.
Iri tegeko riteganya ko uwemerewe kuba yakuramo inda abifashwamo na muganga w’umu dogiteri kandi bigakorerwa ku bitaro byemewe na leta, cyangwa ivuriro ryigenga riri ku rwego rw’ibitaro byemewe na leta.
Abakora uburaya 100 bahagarariye abandi bo mu Karere ka Rulindo, ni bo basobanuriwe ibikubiye muri iyi ngingo.
Abaganiriye na Kigali Today batifuje ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko bajyaga baterwa inda bakazikuramo banyweye imiti ivangavanze, cyangwa bagashaka abazibakuriramo batemewe (ibizwi nka magendu), bikabagiraho ingaruka nyinshi.
Harimo uwagize ati “Hari igihe uvugana n’uwo mugiye kubonana mukumvikana ko mukoresha agakingirizo, akaza kugakuramo mu buryo utasobanukiwe, akaba aguteye inda atyo. Icyo gihe ntuba umuzi kuko ari ubwa mbere muhuye, utazi aho ava n’aho ajya.
Ibyo byose bigatuma wibaza ukuntu uzabyara umwana mu by’ukuri utazi inkomoko ye. Kubera kudasobanukirwa iby’iri tegeko rigaragaza ibyiciro by’abemerewe gukuramo inda, byatumaga hari abashakisha amayeri yose ashoboka yo kuzikuramo mu bundi buryo; wanywa uruvangavange rw’ibyatsi, wajya kwa magendu, aho kenshi duhurira n’ingorane yo kuyigukuriramo nabi ukaba wahakura indwara zidakira, ibyo byose bigatera ingaruka zajyaga zitera n’imfu”.
Abakora uburaya basanga nubwo hari inyungu nyinshi ziri mu kuba iri tegeko ryaravuguruwe, bitagiye kubabera umwanya wo gutwita bya hato na hato.
Umwe muri bo ati “Iri tegeko rigiye kurengera benshi muri twe. Kuko uwatewe inda ku bw’impanuka, noneho ntazongera kugira ipfunwe ryo kwegera ibitaro agasobanurira muganga icyifuzo cye, agafashwa kuyikuramo.
Uwatewe inda mu buryo bw’ihohoterwa ntabwo azongera kuyoboka za nzira zitemewe ajya kuyikuramo byaterwaga no gutinya gufungwa. Ariko nanone ku bwanjye nta mugambi mfite wo kwishingikiriza iri tegeko maze gusobanukirwa ngo ntwite kuko n’ubundi risanze narafashe umwanzuro wo kuboneza urubyaro”.
Dushimirimana Marie Divine, Umukozi w’Akarere ka Rulindo ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko hari abana benshi bagiye bavutswa uburenganzira ku mibereho myiza, kubera ko baba barabyawe mu buryo butateganyijwe.
Yagize ati “Umwana wese aho ava akagera aba akwiye guhabwa uburenganzira bwo gukundwa, kwitabwaho no kurindwa mu buryo ubwo ari bwo bwose, kugira ngo bimufashe kuzavamo uw’ingirakamaro mu muryango n’igihugu.
Mu gihe hari ubyaye umwana atabyifuzaga, biragoye ko ubwo burenganzira azabuha umwana, kandi iyo atabuhawe, usanga ahinduka umutwaro ku gihugu aho kukigirira akamaro.
Ubwo rero iri tegeko rizafasha kugabanyiriza abana izo ngaruka kandi na wawundi wakamubyaye atabyiteguye akomeze ubuzima, atarinze kwiteza ikibazo cyangwa kugiteza umwana”.
Abitabiriye ubu bukangurambaga banasobanuriwe ko mu gihe hari ukuyemo inda atabarirwa muri kimwe mu byiciro bitanu itegeko ryatanzeho irengayobora ku gukuramo inda, hari ibihano ateganyirizwa birimo igifungo n’ihazabu bicibwa uwayikuyemo cyangwa umufatanyacyaha, hakurikijwe ingingo y’iryo tegeko ya 123 n’iya 124.