Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutabera Evode Uwizeyimana, aranenga ibigo by’imari binyuranye bikorera mu Karere ka Rulindo kudakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda muri serivisi zigenewe abaturage.
Minisitiri Uwizeyimana yabivuze mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ry’iminsi itatu ry’Akarere ka Rulindo, nyuma yo gutungurwa abonye ko ibyapa bitanga ubutumwa bunyuranye bugenewe abaturage byose byanditseho ururimi rw’Icyongereza.
Minisitiri Uwizeyimana, mu burakari bwinshi, yanenze ibigo by’imari byitabiriye iryo murikabikorwa, kuba byirengagiza ururimi rw’ikinyarwanda ruhuriweho n’abaturage.
Yagize ati “Mu bigize umuco wacu n’ururimi rurimo, njye ibyanditse kuri ibi byapa byose ndabyumva, ariko se abaturage bose barabyumva?Iyo turi hano i Rulindo abaturage mukabandikira Icyongereza gusa muba mugira ngo bigende bite?”
Arongera ati“Urandika ijambo ngo Seruka Mission, Vision, Objective, specific objectives, Fields of intervention, Democracy and Government. Ibi bintu byanditse hariya abumva icyo bivuga barangana iki?.
“Niba hari imiryango itegamiye kuri Leta y’abanyamahanga badufashe bandike mu ndimi zabo ariko basobanure no mu Kinyarwanda, ururimi rw’Ikinyarwanda ruri mu ipfundo ry’umuco wacu.”
Yagarutse ku gihombo cyugarije abaturage, aho bishyura amabanki inyungu ziri hejuru batigeze bumvikanaho, ariko bagapfa gusinya ibyo batumva kuko baba bishakira amafaranga, bikarangira ibyabo bitejwe cyamunara.
Abaturage bari aho bakirije amashyi iryo jambo yari avuze bigaragara ko nabo ubwabo batishimiye uburyo ubutumwa bubagenewe buza bwanditswe mu ndimi z’amahanga, bavuga ko kudakoresha Ikinyarwanda bibabangamira bakaba babura serivisi zibagenewe.
Rucamumakuba Innocent umwe mu baturage, ati : “Turasaba ko Ikinyarwanda kibaho, umuco karande ntugacike, njye nkunze kwitabira inama z’abayobozi, ariko indimi tutumva ziratuzonga kuko ntitumenya ibyo bavuze, njye rwose ntacyo ntahana ntaha uko naje.”
Twagirayezu Faustin we avuga ko umuturanyi we yaterejwe inzu cyamunara, iragurishwa nyuma yo gusinya amasezerano atumva kuko yari yanditswe mu ndimi z’amahanga.
Ati “Umuturanyi wanjye byamubayeho muri banki, asinya impapuro ziri mu rurimi atazi, nyuma baje bateza cyamunara inzu ye agerageza kuburana bati ibi ntiwabisinyiye?, byose ni ingaruka zo kwirengagiza Ikinyarwanda ururimi rwacu.”
Imiryango mpuzamahanga ikorera mu Karere ka Rulindo ni 22 ndetse n’imiryango Nyarwanda itegamiye kuri Leta 43.
Ibigo by’imari bikorera muri ako karere ni 18, byose bikorana n’abaturage muri gahunda zinyuranye zigamije iterambere n’imibereho myiza yabo.