Rulindo: Inkangu yishe abantu bane

Umugore umwe n’abana batatu bo mu murenge wa Cyungo mu karere ka Rulindo, bapfuye bazize inkangu yatewe n’imvura yaridukiye inzu bari baryamyemo mu rukerera rwo ku itariki 22 Mata 2020.

inkangu yituye ku nzu irayisenya, abantu bane barimo bahatakariza ubuzima

inkangu yituye ku nzu irayisenya, abantu bane barimo bahatakariza ubuzima

Iyo nzu ni iy’umukecuru witwa Bugingo Devothe ari nawe warokotse iyo mpanuka, wabanaga n’abuzukuru be batatu n’umwuzukuruza nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyungo, Mutuyimana Jeannette yabitangarije Kigali Today.

Gitifu Mutuyimana, yavuze ko iyo nkangu yatewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ubutaka bukinjirwa amazi, imvura yo mu gitondo ku itariki ya 22 Mata 2020 iteza iyo nkangu yatwaye ubuzima bw’abo baturage.

Yagize ati “Twahuye n’ibiza, inkangu yamanutse isenya inzu yarimo abantu batanu, aho bane bapfuye harokoka umwe. Mu bapfuye harimo abana batatu n’umugore umwe, harokoka umukecuru w’imyaka 72, ubu twamushakiye aho kuba ari, kuko inzu ye yasenyutse”.

Akomeza agira ati “Aho hantu nta nkangu zisanzwe zihaba n’uko imvura yabaye nyinshi, yahereye ku mugoroba igeza mu rukerera, yari imaze n’iminsi ibiri igwa urumva ubutaka bwari bumaze gusoma”.

Ubu imirambo ya ba Nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Kinihira mbere yuko ishyingurwa.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.