Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ku wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2020 ryafashe Tuyisenge Jean Baptise w’imyaka 25, wari umucuruzi ukomeye w’ urumogi. We na bagenzi be bafatiwe mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Ntarabana mu Kagari ka Kiyanza, Umudugudu wa Kivubwe.
Abapolisi basanze iwe ahafite ububiko (Stock) y’urumogi aho yari afite udupfunyika ibihumbi 2,101 n’ibiro 20 by’urumogi rudatunganyije. Tuyisenge ni we wacuruzaga ku bandi urumogi. Yari afite Moto ifite ibirango RD 336Y yifashishaga acuruza urwo rumogi.
Inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko muri iki gikorwa cya Polisi cyo gufata Tuyisenge, uwo munsi habanje gufatwa uwitwa Mushumba Geremie w’imyaka 24 na Nduwayezu Jean Claude w’imyaka 25 bafatanwa udupfunyika 301 tw’urumogi.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo, Superintendent of Police (SP) Isack Ruzindana avuga ko umuturage ariwe watanze amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, amaze gufatwa nawe yagaragaje aho arukura basanga ni Tuyisenge Jean Baptiste warumuhaga.
SP Ruzindana yagize ati “Twari dufite amakuru ko Mushumba acuruza urumogi, abapolisi bashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bakurikiranye Mushumba bamufata ku manywa i saa sita bamufatana udupfunyika 301 ari kumwe na Nduwayezu wasaga nk’umurinze.”
Yakomeje avuga ko Mushumba na mugenzi we bamaze gufatwa bahise bavugisha ukuri bajya kwerekana aho bakuye urwo rumogi.
Ati “Bagiye imbere abapolisi babajyana kwa Tuyisenge Jean Baptiste basanga uyu afite ububiko bunini bw’urumogi kuko hari uwitwa Kuradusenge Valens w’imyaka 27 yari ashinzwe gupfunyika udupfunyika tw’urumogi, yari amaze gupfunyika udupfunyika ibihumbi 2,101. Hari kandi ibiro 20 by’urumogi rutaratunganywa ngo rupfunyikwe mu dupfunyika, yari anafite moto yifashishaga mu bikorwa by’ubucuruzi bw’urumogi.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo yakomeje avuga ko Tuyisenge yahishuye ko urumogi hari abantu barukura mu gihugu cya Uganda nawe akajya kurugura akarukwirakwiza mu gihugu cy’u Rwanda.
SP Ruzindana yashimye ubufatanye buri hagati y’abaturage ndetse na Polisi mu kurwanya ibyaha ariko cyane cyane mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yibukije abantu ko ibihano ku byaha bijyanye n’ibiyobyabwenge byongerewe abasaba kubicikaho.
Ati “Turashimira abaturage uburyo barimo kudufasha kurwanya ibyaha n’icyabiteza cyose. Ariko turakangurira abantu gushaka ibindi bikorwa bakora byemewe n’amategeko bareke kwishora mu biyobyabwenge, icyo tumenyesha abantu ni uko Polisi iri maso kandi ntizacogora mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha kandi byose ni kubufatanye n’abaturage.”
Aba bafatiwe mu karere ka Rulindo uko ari bane bashyikirijwe urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.
Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.