Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko ruri gukora iperereza ku izamuka ridasanzwe ryibiciro bya Gaz yo gucana. Mu mezi abiri ashize, ibiciro bya gaz byarazamutse hirya no hino aho icururizwa, bitera abakiriya bayo kubyibazaho cyane.
Hirya no hino ahacururizwa gaz cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ikilo kimwe cya gaz cyazamutseho hafi 80%. Urugero, henshi mu hacururizwa gaz mu Mujyi wa Kigali ikilo kimwe kigura amafaranga 1300, kivuye ku mafaranga 800.
RURA yo ivuga ko “Iryo zamuka ry’ibiciro ryitirirwa izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli”, nk’uko urwo rwego rwabitangaje mu gusubiza ibibazo abantu bibaza ku mbuga nkoranyambaga.
Muri Mutarama uyu mwaka, RURA yatangaje ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yashyizwe ku mafaranga 1,091, naho iya mazutu ishyirwa ku mafaranga 1,084.
Si ubwa mbere ibiciro bya gaz bizamuka. Muri 2018, Kigali Today na bwo yanditse ku izamuka ryabyo, ryanashoboraga gutuma abayikoresha bagabanuka, nyamara Leta y’u Rwanda ikomeza gushishikariza abaturage gutekesha ibicanwa bitangiza ikirere.
Icyo gihe, ikilo cya gaz mu Mujyi wa Kigali cyari hagati y’amafaranga 1000 na 1400 y’u Rwanda, bitewe n’aho uyiguriye. Icyo gihe igiciro cyari cyiyongereyeho amafaranga 200, ugereranyije no mu myaka ibiri yari yabanje, aho cyaguraga amafaranga 800. Icyo gihe ariko nanone, igiciro cyari cyaragabanutse kiva ku mafaranga 1800 ku kilo kimwe mu mwaka wa 2012.
Abanyarwanda barenga 80% batekesha amakara n’inkwi mu guteka, bikaba bigira ingaruka ku bidukikije.
Nubwo hari abitirira izamuka ry’ibiciro bya gaz kuba ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byarazamutse, RURA yavuze ko igiye gukora iperereza, irebe niba abacuruzi ba gaz bataba bihisha inyuma y’ibiciro bya petelori bakaka abakiriya babo amafaranga y’umurengera.
RURA yo ivuga ko kompanyi 12 zifite ibyangombwa byo kuzana gas mu gihugu. Muri zo harimo SafeGas, Lake Gas, Kobil, Societe Petroliere Ltd (SP), Kigali gas, Merez n’izindi.
Abinjiza izo gaz mu gihugu bibumbiye mu ihuriro rimwe. Kurira ngo ube umunyamuryango, bisaba kuba ufite ubushobozi bwo gutumiza hanze nibura ibilo 100,000 bya gaz, nkuko umwe mu bayobozi ba SP yabitangarije KT Press.
Gaz iramutse ikoreshwa na benshi, ishobora kurinda Abanyarwanda ingaruka zishobora kugera ku buzima bwabo bitewe n’ikoreshwa ry’inkwi n’amakara, ariko nanone ikarengera ibidukikije.
Mu mwaka wa 2018, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije (REMA) cyatangaje inyigo igaragaza ibitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, ikaba yaragaragaje ko ibicanwa (inkwi n’amakara) biza ku isonga mu guhumanya umwuka mu bice bituyemo abantu.
Ihumana ry’umwuka riza ku mwanya wa mbere mu bibangamira ubuzima bw’abantu ku isi, ndetse ubushakashatsi bwakozwe muri 2018 ku ihumana ry’umwuka, bwagaragaje ko muri 2016, abaturage miliyoni 6.1 bapfuye bazira guhumeka umwuka uhumanye.