Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko kwishyura amazi ku bafatabuguzi ba WASAC bongereyeho ikiguzi cya serivisi ku bakoresha Mobile Money (MOMO), ku muyoboro w’itumanaho wa MTN Rwanda bitanyuranyije n’amabwiriza mashya ya Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR).
Bitangajwe mu gihe abafatabuguzi ba WASAC bibazaga impamvu kwishyura inyemezabwishyu bakoresheje umuyoboro wa MTN bacibwa amafaranga ya serivisi kandi hari ibindi bigo bikorerwa ubuntu.
Itangazo rijyanye no kubahiriza amabwiriza yo gukumira icyorezo cya Coronavirus ryasohowe na MTN rivuga ko serivisi zo guhererekanya amafaranga no kwishyura serivisi byakuriweho ikiguzi, usibye gusa kwishyura inyemezabwishyu z’amazi.
Ibyo byatumye abafatabuguzi ba WASAC bibaza impamvu bo batakuriweho kwishyura ku buntu kandi bishyura WASAC nk’umucuruzi nk’uko bemerewe kwishyura ibindi bicuruzwa.
Habimana Longine wo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, avuga ko kwishyura ibicuruzwa no guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga ari byiza kuko bituma abaturage badakorakora amafaranga hagamijwe kwirinda, ariko ko bibaye byiza no kwishyura kuri (MOMO) byakorwa ku buntu.
Agira ati, “Byaba byiza nk’uko kwishyura umuriro bikorwa nta kiguzi, no kwishyura amazi byakorwa ku buntu, byatuma izo serivisi zegera abaturage mu ngo kandi banakumiriye ubwandu bwa Coronavirus”.
Mu gushaka kumenya impamvu WASAC yishyurwa abafatabuguzi bakaswe amafaranga, Kigali Today yavuganye ku murongo wa telefone n’umuyobozi mukuru wa WASAC, Aimé Muzola, avuga ko ayo mafaranga akatwa n’abafatabuguzi bishyura bakoresheje umuyoboro w’itumanaho wa MTN.
Ngo ntacyo yabivugaho cyane kuko MTN ifite uko ikora ubucuruzi bwayo kandi ko bakoze ubuvugizi ariko MTN ntacyo yahise ibasubiza.
Agira ati, “Ayo mafaranga ni MTN iyakata twebwe duhabwa ayo twishyuje na yo igasigarana ayayo, dutegereje ubwo buvugizi twakoze, ariko n’ubundi MTN yavuze ko izo serivisi zikomeza kwishyurwa nk’uko bisanzwe, ni na yo ifite urufunguzo rwa nyuma”.
Umukozi wa MTN ushinzwe serivisi za Mobile Money Musugi Jean Paul yabwiye Kigali Today ko serivisi yo kwishyura amazi ikomeza gutangwa umufatabuguzi yishyura ikiguzi cyayo kugeza igihe byahinduka.
Avuga ko izishyurwa nta kiguzi ari ugukoresha MOMO Pay, ubu bukaba ari uburyo bukoreshwa bwahawe abacuruzi, ndetse na Mobile Money aho abantu bahererekanya amafaranga mu rwego rwo gukomeza kurwanya ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus.
Agira ati, “Izo serivisi ni zo zakuriweho ikiguzi naho kwishyura amazi birakorwa nk’uko bisanzwe, nihagira igihinduka uko tugenda dukorana n’abafatanyabikorwa bandi, ubwo na byo tuzabibamenyesha”.
Ashingiye ku itangazo rya Banki Nkuru y’Igihugu rivuga ko kwishyura serivisi zose hakoreshejwe ikoranabuhanga zikuriweho ikiguzi, Umuyobozi mukuru wa RURA Patrick Nyirishema avuga ko kuba MTN yishyuza ikiguzi ku kwishyura amazi bitanyuranyije n’amabwiriza ya Banki nkuru y’Igihugu.
Agira ati, “Serivisi zo kwishyura amazi ziracyakorwa nk’uko bisanzwe hongeweho ikiguzi cya serivisi, BNR yakuyeho gusa, ikiguzi cy’abishyura bakoresheje MOMO kugira ngo hagabanywe gukoresha amafaranga mu ntoki (cash), ntabwo banyuranyije na yo”.
Itangazo rya WASAC ryasohotse ku wa 23 Werurwe 2020 rivuga ko abafatabuguzi bohereza imibare y’ingano y’amazi bakoresheje mu kwezi kuri nomero za telefone ziri ku nyemezabwishyu basanganywe, cyangwa bohereza ifoto igaragaza imibare iri muri mubazi, kugira ngo bakorerwe inyemezabwishyu y’ukwezi kwa Werurwe.
Basabwa kandi kwishyura bakoresheje kohereza amafaranga kuri Konti za WASAC zanditse ku nyemezabwishyu bahawe ku badashaka gukatwa amafaranga, cyangwa bakoresheje Mobile Money bishyura n’ikiguzi nk’uko byari bisanzwe bikorwa.
Ubuyobozi bwa WASAC bugaragaza ko gusaba inyemezabwishyu bizatuma abafatabuguzi bakoresha amazi menshi atishyuye bikaba byabaviramo kuzishyura amafaranga yo mu cyiciro cy’abakoresha amazi menshi kuko nta mukozi wa WASAC uzajya kubabarira amazi muri iki gihe Abanyarwanda batemerewe kuva iwabo mu ngo.