Ku cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2020, Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byahindutse, aho byagabanutse ugereranyije n’ibyari byashyizweho muri Werure uyu mwaka wa 2020. Igiciro cya Lisansi cyavuye kuri 1.088Frw kijya kuri 965Frw kuri litiro. Igiciro cya Mazutu cyavuye kuri 1073 Frw kijya kuri 925 Frw kuri litiro.
Uru rwego kandi, rwahise rutangaza ibiciro bishya by’ingendo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara, aho ibiciro byiyongereye hagati ya 45 na 47 ku ijana ugereranyije n’ibyari bisanzwe.
Abakoresha ubu buryo mu ngendo, bibajije impamvu ibiciro by’ingendo byazamutse nyamara ibiciro bya lisansi byamanutseho amafaranga menshi.
Mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa kabiri tariki 05 Gicurasi 2020, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko hari impamvu yatumye ibiciro by’ingendo byiyongera.
Yavuze ko igiciro cya mazutu na lisansi ari kimwe mu bigize igiciro cy’ubwikorezi (transport), ariko ko hari byinshi bigenderwaho mu kugena igiciro.
Yagize ati: “Ibiciro byazamutseho hagati ya 45 na 47 ku ijana ku ngendo, mu byo tureba tureba iyo lisansi imodoka izanywa, kuyikorera ibyangombwa bijyana na tekiniki, guhemba abakozi bayikoresha, tureba ku madeni ba nyiri imodoka baba bafitiye banki kandi bagomba kwishyura, … Aha rero, abatu bagomba kumenya ko iyo igiciro cya lisansi kitaza kumanuka, igiciro cy’ingendo cyari no kuzamuka kugera kuri 55%”.
Uretse ibi kandi, yatangaje ko umubare w’abagenzi na wo ugira kinini uhindura ku biciro by’imodoka. Yagize ati: “Kuko turi mu bihe bidasanzwe, umubare w’abagenzi mu modoka wagabanyijwemo kabiri, bivuze ko n’amafaranga yinjiraga yagabanutsemo kabiri. Icyo twagerageje gukora, ni ukureba uko impande zombi, ba nyiri imodoka n’abagenzi, bahurira hagati ku giciro, umugenzi ntabure serivisi kuko nyiri imodoka yananiwe gukomeza kuyimuha. Ubundi twajyaga twita ku nyngu za ba nyiri imodoka, aho babonaga inyungu ingana na 10%, ariko ubu ibirebana n’inyungu twarabyirengagije, kuko buri wese agomba kugira uruhare rwe muri iyi minsi duhanganye n’icyorezo”.
Ku biciro bishya by’ingendo, abagenzi bavuze ko amafaranga yabaye menshi cyane, naho ba nyiri imodoka bakavuga ko ari make cyane nta nyungu bazabona. Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko bazakomeza gukurikirana uko ibihe bigenda bihinduka, byaba ngombwa kandi mu gihe gikwiye bakazagira icyo bahindura ku biciro.