Rurageretse hagati y’umusore n’umukobwa babanye badasezeranye kubera COVID-19

Nyiramasengesho Joselyne w’imyaka 25 avuga ko yashatse mu Karere ka Musanze, akaba afite impungenge z’umutekano we nyuma y’uko umugabo amwihakanye ashaka kumwirukana mu rugo yitwaje ko yanze kuva mu nzu ubwo yari yamusuye.


Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, uwo mugore yavuze ko umugabo we witwa Hirwa Venant bamaze amezi atanu babana nk’umugore n’umugabo, nyuma y’uko gahunda y’ubukwe bateguraga ihagaritswe n’icyorezo cya COVID-19 bagahitamo kubana.

Ngo ubwo bateguraga gahunda z’ubukwe, uwo mugabo yari yaramaze kumutera inda, ari na we wamusabye ko baza bakabana aho afite inzu mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, nyuma y’uko amabwiriza ya Leta ahagaritse ubukwe mu kwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Yagize ati “COVID-19 yaje turi gupanga ubukwe, urumva yari yaranteye inda, ni bwo umugabo yansabye ko naza iwe tukabana, mbyumva vuba kuko no mu rugo bari batangiye kumerera nabi nyuma yo kumenya ko ntwite.

Naraje turabana, ubwo yari yagiye ku kazi i Kigali, ni bwo inzira ziva mu ntara zijya i Kigali zahagaritswe, abura uko agaruka ariko akajya anyoherereza amafaranga yo kuntunga”.

Uwo mugore avuga ko umubano we n’umugabo watangiye kuzamo agatotsi, aho yahagaritse amafaranga yamwohererezaga, ariko ngo bagenzi be bakabwira uwo mugore ko nyina w’umugabo ari we uri kwivanga mu rukundo rwabo, bitewe n’uko umuhungu wabo yashatse gipagani (adasezeranye).

Ati “Yahagaritse kunyoherereza amafaranga ndabyihanganira, kuko nari mfite udufaranga nari nakuye iwacu kuko nacuruzaga. Inshuti ze ni zo zambwiye ko nyina ari we uri kuduteranya, ndamwihorera nkomeza kwibeshaho”.

Uwo mugore ngo yakomeje kubona ko umugabo atakimushaka, aho yirukanye umuzamu w’umusaza wabaga mu rugo, ashaka uw’umusore, umugore agira impungenge zo kurindwa n’umusore kandi umugabo we atariyo, abyanze iryo joro ngo abagizi ba nabi barara bamuteye.

Aha ni ho uwo mugore ahera avuga ko ari akagambane yagiriwe n’umugabo we amushyiraho iterabwoba ngo ave mu nzu.

Ngo ku itariki 12 Kamena, uwo mugore yatunguwe no kubona umugabo we amugezeho ari kumwe n’abayobozi barimo Gitifu w’Akagari ka Ruhengeri n’uw’Umurenge wa Muhoza, baza bamutegeka ko asohoka mu nzu.

Agira ati “Njye nabonye umugabo azanye n’abayobozi barimo Gitifu w’Umurenge aza ambwira ngo nsubize umutungo w’abandi, ndavuga nti ese ko muri kunsohora muri ibi bihe muzi ko n’iwacu i Rubavu hafunze ndajya he?

Mbaza Gitifu nti ese ko umbwira ngo ngende ntabwo twasezeranye, abagore bose bari mu murenge wawe babana batarasezeranye uramutse ubusohoye mu nzu byagenda bite, wabacumbikira he? Bakomeza kumbwira amagambo menshi mabi bantera ubwoba, mbahakaniye batsa imodoka baragenda”.

Ikindi uwo mugore ashinja umugabo we, ni uburyo yihakana inda atwite, aho ngo umugabo amubwira ko nta cyamwemeza ko inda ari iye n’ubwo baryamanye, umugore akavuga ko bategereza akabyara hagapimwa ibizamini by’isano muzi (ADN).

Ati “Ibyo ari kwitwaza ngo inda ntabwo ari iye nategereze umwana avuke bajye kumupima, ni basanga itari iye nzataha. Ko yahoze yemera ko ari iye, ndetse agahora abwira iwacu ko bihangana ko ubukwe buri gupangwa, abonye ngeze igihe cyo kubyara aba ari bwo abona ko inda atari iy! Ni ugushakira impamvu aho zitari”.

Yavuze ko umugabo we yakoresheje amayeri menshi ngo amukure mu nzu aho aherutse kumusaba ko basohokana bakiyunga, inshuti z’uwo mugabo zandikira uwo mugore zimubwira ko umugabo yamutekeye imitwe yo kumusohokana agamije kumutayo.

Ati “Aherutse kunsaba ko dusohokana mu buryo bwo kwiyunga, inshuti ze ni zo zahise zinyandikira ko umugabo wanjye yapanze umugambi wo kunsohokana akantayo, ndokoka ntyo”.

Uwo mugore avuga ko afite ubwoba bw’umutekano we, aho umugabo ashobora kugura abamugirira nabi dore ko ngo afite ubutunzi bwinshi, ubwo bwoba abayemo bukaba bushobora guhungabanya ubuzima bwe n’ubw’umwana atwite uri hafi kuvuka.

Kigali Today yashatse kumva icyo Hirwa Venant, umugabo w’uwo mugore avuga ku byo umugore amushinja, yirinda kugira byinshi abivugaho, ahita akupa telefoni.

Yagize ati “Mwasobanuza neza uwo mugore akaza kubabwira, ikindi mwabaza abayobozi kuko njye ntabwo ndi umunyamatekeko, muhamagare ku Murenge babibasobanurire”.

Kigali Today yaganiriye n’Umunyamabanga Nshingwabiokorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, avuga ko yagiye gukemura icyo kibazo nyuma y’uko uwo mugabo amuregeye ko hari umukobwa waje kumusura yanga kuva mu nzu.

Ati “Twagiye mu kibazo cyabo, umugabo we ni we waturegeye avuga ko umukobwa yamugejeje mu nzu akanga kuyivamo ku ngufu, akavuga ko uwo musore yamuteye inda. Umukobwa turamubwira tuti ese ko umugabo avuga ko inda atari iye! Tumubwira ko umutungo ari uwa nyirawo mu gihe batigeze basezerana”.

Arongera ati “Twakomeje kugira inama uwo mukobwa tumubwira ko icyo asabwa ari ugukurikirana uburere bw’umwana azabyara ariko ku mpamvu z’umutekano ko ataza kuba mu nzu y’umuntu batasezeranye, tumusaba ko yajya mu butabera bagategereza ko umwana avuka agapimwa basanga inda ari iy’uwo musore hakagira icyo ateganyirizwa. Ni inama twamugiraga”.

Uyu muyobozi avuga ko uwo mukobwa atemeye kuganira n’umugabo we ngo bakemure icyo kibazo.

Ati “N’iyo bemera bakaganira bakabikemura kuko n’ubundi bari basanzwe babana, ariko we yaravuze ngo ntabwo azasohoka mu nzu n’ubwo byagenda bite, natwe tukamubwira tuti ese uravuga ngo ntabwo uzavamo inzu ko atari iyawe, ko mutasezeranye ivangamutungo cyangwa ivangamutungo muhahano. Atangira kutubwira nabi n’ibitutsi byinshi duhitamo kumuhunga turataha”.

Arongera ati “Twakoze raporo mu nzego zidukuriye, ubwo wenda bazabumvikanisha n’imiryango ibijyemo, gusa twe twamugiraga inama y’ibyo yakora, kandi banabyemeye hari n’ubwo banabana nyuma yaho kuko aho bamenyaniye tutahazi”.

Uwo muyobozi, kubwe asanga uwo mukobwa ari mu makosa kuko yihaye iby’abandi ku ngufu.

Ati “Gufatira umutungo ntabwo ari byo! Ese nkawe umukobwa akuziye mu rugo n’ubwo mwaba mwaravuganye udafite na gahunda yo kumutwara wavuga ngo urwo rugo rutware. Ikintu cyamubabaje, avuga ko atava muri iyo nzu ababyeyi be n’imiryango bataje, ndamubaza nti ese ubundi ujya kuza hano wigeze ubabwira!

Icya mbere ntabwo uri umwana ngo uvuge ngo baragusambanyije, ni wowe wivanye i Rubavu uza kureba umusore, none ngo uzava munzu ari uko Mama na Papa bawe baje, ndabikubwira nk’umuntu w’umubyeyi, ujya kubazana baragutumye ngo uze muri ibi, ibyo rero ni byo byamubabaje kuba twaramubwije ukuri”.

Gitifu Manzi aravuga ko uwo musore yemera ko baryamanye, gusa akagira amakenga y’uko inda atari iye mu gihe igihe umukobwa yamubwiye ko yamuteye inda asanga atarigeze ayimutera, ngo ni yo mpamvu ubuyobozi bwahisemo guhosha ibyo bibazo, basaba ko umugore atanga inzu ubuyobozi bugashaka uko bwamucumbikira mu gihe iwabo i Rubavu hatari nyabagendwa.

Ubu uwo musore ngo acumbitse mu miryango ye, mu gihe hagitegerejwe ko ibibazo afitanye n’umugore bikemuka.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.