Rusizi: Abayobozi batanu basezeye ku kazi

Mushimiyimana Ephrem wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi hamwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa batatu b’imirenge n’ukuriye ishami rishinzwe ibyerekeranye n’ubutaka (One Stop Center) basezeye ku mirimo.

Akarere ka Rusizi (mu ibara ry

Akarere ka Rusizi (mu ibara ry’umutuku) gaherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda

Byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Gicurasi 2020 mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwali Alphonse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi n’abayobozi b’inzego z’ibanze.

Mushimiyimana Ephrem yatangarije Kigali Today ko yasezeye ku kazi kuko atari agishoboye kuzuza inshingano bitewe n’uburwayi amaranye umwaka, avuga ko nyuma yo gusezera agiye kwihutira kwivuza mbere y’uko agira ibindi akora.

Yagize ati ; « Byahuriranye n’uko inama yabaye ariko ukuri kwanjye ni uburwayi maranye umwaka, butatumaga nuzuza inshingano uko bikwiye. Nimara gukira nibwo nzatekereza icyo gukora, nashaka akandi kazi cyangwa nkikorera. »

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge basezeye akazi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkombo, Butare na Nkanka, biyongeraho umuyobozi wa One Stop Center n’umukozi mu Murenge wa Rwimbogo ushinzwe irangamimerere.

Kigali Today yavuganye na Rukesha Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare avuga ko mu mwaka n’igice yari amaze kuri uyu mwanya asanga yari akwiye guharira abandi bakayobora.

Yagize ati «Hari igihe ukora ikintu ukumva bitari kugenda neza waharira n’abandi bagakomeza ku muvuduko ukenewe. Ntekereza ko tuzakomeza gukorera igihugu dushaka n’uburyo dutunga imiryango yacu.»

Abajijwe kimwe mu byatumye yifuza kureka inshingano avuga ko ntakidasanzwe ariko ngo hari igihe umuntu aba yumva yaharira abandi.

Kigali Today yagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem hamwe n’abandi bakozi basezeye ku mirimo ariko ntibyakunda. Mu gihe tukibashakisha nibaramuka hari ibyo badutangarije na byo turaza kubibagezaho.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.