Umukobwa witwa Kubwimana Hélène wo mu Karere ka Rusizi yasanzwe mu mugozi w’inzitiramibu yapfuye, babanza gukeka ko yiyahuye gusa abamubonye bavuga ko basanze apfukamye mugihe uwiyahuye akenshi aba anagana mu mugozi yiyahurishije.
Byabereye mu Mudugudu wa Kirabyo A, Akagari ka Gahinga, Umurenge wa Mururu tariki 12 Ugushyingo 2023. Saa kumi n’imwe z’igitondo nyina wa Kubwimana yabyutse ajya kwishyuza umuntu amafaranga, ariko mbere y’uko agenda abanza gukimbirana n’umukobwa we avuga ko uwo mukobwa asigaye afitanye agakungu n’abasore.
Saa kumi n’ebyiri uwo mugore yatanze amakuru avuga ko umukobwa we yiyahuye gusa abaje gukora iperereza basanze uwo mukobwa yapfuye apfukamye ku buriri mu gihe umuntu wiyahuye akoresheje umugozi yakabaye anagana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu Ngirabatware James yabwiye IGIHE ko bataramenya icyateye urupfu kuko bikiri mu iperereza. Ati “Bamwe bavuga ko yiyahuye, abandi bakavuga ko yishwe, iperereza rya RIB niryo rizagaragaza ukuri”.
Nyina wa nyakwigendera yatawe muri akekwaho kwica umukobwa we. Umurambo wa Kubwimana Hélène woherezwa ku Bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.