Russia mu kangaratete, ifaranga ryabo riri kugwa ubutitsa kubera ibihano.

‘Rouble’ Ifaranga rikoreshwa mu Burusiya ryataye agaciro ku kigero cya 30 % ugereranyije n’idolari mu minsi itanu ishize nyuma y’ibihano icyo gihugu gikomeje gufatirwa hirya no hino ku Isi kubera intambara cyateje mu baturanyi bacyo ba Ukraine.

Mu bihano iki gihugu gikomeje guhabwa higanjemo iby’ubukungu birimo no guhagarika banki zo mu Burusiya zimwe na zimwe gukoresha uburyo bwa SWIFT bworohereza amabanki kwishyurana ku rwego mpuzamahanga.

Kuri iki Cyumweru, Banki Nkuru y’u Burusiya yasabye abaturage gutuza, ivuga ko nta kibazo cy’ibura ry’amafaranga kizaba ku mabanki.

Ibihano bikomeje kwisuka ku Burusiya byatumye akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kazamura igiciro, kijya hejuru y’amadolari ijana.

Hejuru yo kubuza banki zimwe gukoresha SWIFT, u Burusiya bwafatiwe ibindi bihano birimo gufatira amadevize angana na miliyari 630 z’amadolari Banki Nkuru yabitse mu mahanga, ibintu bishobora gutuma haba ikibazo cy’amafaranga yo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga.

BBC yatangaje ko umuti ushoboka kuri iki kibazo ari ukuzamura inyungu ku nguzanyo no gushyiraho umubare ntarengwa w’amafaranga ashobora kwinjira mu gihugu cyangwa ayemerewe kugisohokamo.

Kuba Banki z’u Burusiya zidashobora gukoreshwa SWIFT kandi, bishobora kuza kugora icyo gihugu kwishyurwa imyenda kiberewemo n’amahanga haba mu byo cyoherezayo nka gaz cyangwa peteroli.

Ibihano byose bikomeje gushyirwa ku Burusiya ni igitutu kigamije guca intege icyo gihugu ngo gihagarike intambara cyatangije muri Ukraine.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.