Rutahizamu mushya Rayon Sports yaguze w’imyaka 20 yIjeje abafana ko bagiye kugera kure Reba Amafoto na Video

Mbere y’uko hatangira shampiyona 2023-2024, ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka ibisubizo mu gice cy’ubusatirizi. Muri uko gushaka ibisubizo, iyi kipe y’i Nyanza yatangaje ko yakiriye Gnamien Mohaye Yvan w’imyaka 20 ukomoka muri Côte d’Ivoire.

Mu kiganiro yagize ati; ”Mfite imyaka 20. Ndacyafite icyizere cyo gukinira Cote d’Ivoire. Uwo mfataho icyitegererezo ni Didier Drogba. Abafana ba Rayon Sports nababwira ko nidufatanya tuzagera kure”

Ni umusore wakiniye amakipe y’iwabo arimo Olympic Football Club D’Abobo n’izindi. Uyu rutahizamu, aje yiyongera kuri Charles Baale, Joackiam Ojera, Youssef Rharb n’abandi bakina mu busatirizi.
Rayon Sports iratangira shampiyona isura Gasogi United kuri Kigali Pelé Stadium Saa moya z’ijoro zo kuri uyu wa Gatanu.

VIDEO N’AMAFOTO

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.