Rutahizamu Niyigaba Ibrahim wakiniye Police FC yitabye Imana

Niyigaba Ibrahim agiye akiri muto

Niyigaba Ibrahim agiye akiri muto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Werurwe 2020 nibwo hasakaye amakuru y’urupfu rwa rutahizamu wakiniye Police FC Niyigaba Ibrahim waguye mu bitaro bya CHUK azize uburwayi.

Amakuru ava ku muntu umwe wo mu muryango we wari umurwaje avuga ko yari amaze iminsi arwariye mu bitaro bya Kaminuza i Kigali (CHUK). Aho yari arwaye indwara yo kubura amaraso ari na yo yamuhitanye.

Umwe mu bakinnyi bakinanye muri Police FC Nduwayo Danny Barthez yavuze ko yababajwe n’urupfu rwa Ibrahim. Yagize ati ” Ni akababaro ku bakinnyi twakinanye na we, yari inshuti nziza, umusore wagiraga agambo make kandi wumvaga inama.”

Yakomeje avuga ko Ibrahim yemeraga kugirwa inama ndetse no gukosorwa.

Nduwayo Danny Barthez wambaye umweru yababajwe n

Nduwayo Danny Barthez wambaye umweru yababajwe n’urupfu rwa Niyigaba Ibrahim (bari kumwe mu ifoto)

Kimwe mu byo umunyezamu Nduwayo Danny Barthez avuga ko atazibagirwa kuri Niyigaba Ibrahim ni uburyo yakundaga kubaza ibyo atazi mu mupira ndetse n’ubuzima busanzwe

Niyigabaa Ibrahim yageze muri Police FC mu mwaka wa 2017/2018 aho yari avuye muri SC Villa yo muri Uganda. Muri Police FCc yahamaze umwaka umwe ikipe itozwa na Seninga Innocent.

Uyu musore yakiniye ikipe ya Rwamagana City mbere yo kwerekeza muri Villa SC yo muri Uganda.

Imana imuhe iruhuko ridashira!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.