Rutahizamu Sadio Mane wavuzweho umubano udasanzwe na Kate Bashabe yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye cyane! [Amafoto]

Rutahizamu w’ikipe ya Al-Nassr yo muri Saudi Arabia n’ikipe y’igihugu ya Senegal Sadio Mane wavuzweho ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umunyamideli Kate Bashabe yatunguranye akora ubukwe n’ikizungerezi.

Sadio Mane n’umwe muri ba rutahizamu beza isi ifite ubu dore ko yaciye mu makipe akomeye nka Bayern Munich yo mu Budage, Liverpool yo mu Bwongereza kandi akaza kumenyekana cyane atwara igikombe cya Champions League n’icya Afurika akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga kubera ubukwe butunguranye yakoze.

Uyu munya-Senegal yakoze ubukwe itariki 7 Mutarama 2024 bubera iwabo muri Senegal i Dakar mu murwa mukuru ariko bugirwa ibanga cyane dore ko bwatangiye kuvugwa cane bwarangiye ariko amafoto agenda asakara gakegake gusa we nko ku mbuga akoresha ntiwapfa kubona ifoto ye bigaragara ko yakoze ubukwe nubwo hirya no hino amafoto acaracara.

Sadio Mane udakunze kugaragara mu itangazamakuru amaze n’iminsi yujuje sitade y’umupira w’amaguru iwabo aho avuka mu gihugu cya Senegal mu gace avukamo bidatinze nyuma yicyo gikorwa cyidasanzwe yahise yihemba umugore mwiza cyane bita Aisha Tamba bivugwa ko bamaze igihe kitari gito bakundana.

Ibi bije nyuma yaho benshi mu banyarwanda bari baziko Sadio Mane nyamara ashobora kuba afitanye umubano n’umunyarwandakazi Kate Bashabe nubwo kenshi aba bombi bagiye babigendera kure gusa byaje kugaragara koko ko nta mubano bafitanye.

Umufasha wa Sadio Mane witwa Aisha Tamba

Rutahizamu Sadio Mane n’umufasha we Aisha Tamba

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.