Rutahizamu wa Kiyovu Sports Mugunga Yves ari kurangishwa n’umutoza we wamuburiye irengero

Umutoza wa Kiyovu Sports, Joslin Sharif Bipfubusa, avuga ko amaze igihe atazi aho rutahizamu Mugunga Yves w’iyi kipe ari kuko amaze igihe atanakora imyitozo.

Mugunga Yves winjiye muri Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino avuye muri APR FC, aheruka gukinira Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino iyi kipe yatsinzwemo na Mukura VS 4-1.

Nyuma y’uyu mukino ntabwo uwa Etincelles ndetse n’uwa Rayon Sports baraye banganyijemo 1-1 yawugaragayemo ndetse n’imyitozo akaba atayikora.

Umutoza Bipfubusa Joslin ubwo yari abajijwe ku kibazo cy’uyu mukinnyi, yavuze ko atakwinjira mu buzima bwite bw’umukinnyi ariko na none amaze igihe yaramubuze. Ati “Njyewe ubuzima bwite bw’abakinnyi ntabwo ninjiramo cyane, sinzi impamvu ataza, ibyo ntabyo najya kumubaza. Oya nta myitozo akora.”

Amakuru avuga ko uyu rutahizamu yahawe na Kiyovu Sports sheki itazigamiye na we biramubabaza cyane.

Uyu mukinnyi yari yanze gukina umukino wa APR FC wabaye tariki ya 2 Ukuboza 2023 kubera ideni bamufitiye ririmo umushahara ndetse na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yari yasigaye ku yo yaguzwe.

Yababwiye ko byibuze nabona miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda yemera akajya mu kibuga ibindi bikazaza nyuma, bamubwiye ko yaza agakina ubundi akayahabwa nyuma y’umukino cyane ko yari yizeye kubona amafaranga kuko ari yo yari yishyuje.

Bemeye kumusinyira Sheki ya miliyoni ajya mu kibuga ayifite, nyuma y’umukino agiye kubikuza asanga ntizigamiye. Yarihanganye iminsi 3 ari nabwo yajyaga gukina umukino wa Mukura VS i Huye, nyuma yo gusanga nta mpinduka yahisemo guhita ahagarika ibikorwa byose by’ikipe birimo no gukora imyitozo.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.