Rutsiro: Abakozi 14 batawe muri yombi

Abakozi 14 muri 16 baherutse guhagarikwa n’Akarere ka Rutsiro batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).


Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence yatangarije Kigali Today ko abo bakozi bahagaritswe nyuma yo gukorwaho iperereza ndetse ibikoresho mu kubaka imihanda byashakwa bikaburirwa irengero.

Abo bakozi barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge 5, abashinzwe ubutaka muri iyo mirenge n’abakozi b’akarere barimo umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’Imari (DAF) w’Akarere ka Rutsiro Basabose Alexis; Umuyobozi ushinzwe iyubakwa ry’imihanda Kamana Jean Marie na Munyamahoro Cyato Justin usanzwe ari umucungamari w’Akarere.

Byamaze kumenyekana ko batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashinjwa ibi bikoresho bemeje ko byageze mu mirenge bagasinyira rwiyemezamirimo ariko igenzura ryakorwa rigasanga ibikoresho bitarahageze.

Nyuma y’ihagarikwa, DAF w’Akarere Basabose Alexis yari yatangarije itangazamakuru ko ntaho ahuriye n’amasoko ndetse ko yishyura nyuma y’inzego zinyuranye zibanza kugenzura, akavuga ko kuba yahagaritswe ari akarengane.

Umuvugizi wa RIB w’Umusigire, Dr Murangira Thierry, atangaza ko abo bayobozi bafunzwe barimo gukorwamo iperereza kandi hari n’abandi bagikorwaho iperereza.

Agira ati “Dosiye zakozwe zirashyikirizwa Ubushinjacyaha. Iperereza riracyakomeje ku bandi ku buryo n’abandi batahurwa.’’

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 rwimezamirimo Uwumukiza David yahawe isoko rya miliyoni 275 mu Karere ka Rutsiro agemura ibikoresho by’imicanga n’amabuye mu kubaka imihanda ya VUP.

Ubuyobozi bw’Akarere bushinja abakozi mu mirenge kwemeza ko ibikoresho byahageze bitarahageze, bigafatwa nko kunyereza umutungo wa Leta.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.