Rutsiro: Abakozi 16 bahagaritswe bakekwaho kunyereza umutungo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bwahagaritse abakozi 16 barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge batanu mu gihe cy’amezi atandatu, bakekwaho kunyereza umutungo.


Abandi bakozi bahagaritswe barimo abakozi icyenda bakora ku rwego rw’imirenge, n’abakozi babiri bo ku rwego rw’akarere.

Kigali Today ivugana n’umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Emerance Ayinkamiye, yemeje ko abakozi bahagaritswe kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Ati “Ni byo abakozi bahagaritswe kugira ngo urwego rw’ubugenzacyaha rubakoreho iperereza, naho nk’akarere ko twarangije iryacu”.

Ayinkamiye avuga ko nubwo bakurikiranyweho kunyereza imitungo, atifuza kubivugaho kuko biri mu iperereza, ariko ngo bakurikiranyweho imicungire mibi y’ibikoresho by’imihanda ya VUP bavuga ko babitse kandi bitari mu bubiko.

Uyu muyobozi ntatanga ingano mu mafaranga y’ibyanyerejwe, aho avuga ko bizagaragazwa n’ubugenzacyaha buri kubikoraho iperereza.

Ati “Ntabwo bafunzwe barakurikiranwa bari hanze, ariko ibyo twakoze ni ibigenwa n’itegeko”.

Abanyamabanga nshingwabikorwa bahagaritswe barimo abayobora imirenge ya Nyabirasi, Rusebeya, Mushubati, Murunda na Ruhango, naho abakozi b’akarere ni ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) n’umukozi ushinzwe ‘one Stop Center’ ufite mu nshingano ibijyanye n’imihanda.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.