Nyabirasi ni Umurenge umwe w’Akarere ka Rutsiro utagiraga umuriro w’amashanyarazi, ibyo bigatuma ibikorwa byabo byinshi bikenera umuriro bifashisha umuriro uturuka ku mirasire y’izuba, ariko ubu guhera ku itariki 22 Kamena 2020, batangiye gucana umuriro w’amashanyarazi.
Nk’uko bisobanurwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, Umurenge wose wa Nyabirasi nta mashanyarazi wagiraga, ibyo bivuze ko yaba Umurenge ubwawo, utugari, ibigo by’amashuri n’ibindi byose byakoreshaga umuriro uturuka ku mirasire y’izuba.
Iyo izuba ritatangaga urumuri rwinshi, byasabaga ko bajya ahitwa Mahoko mu Karere ka Rubavu, gushakirayo serivisi zitandukanye nko kwandika za raporo n’ibindi. Abaturage basanzwe bifuzaga gushesha ibigori cyangwa ibindi, ndetse n’abakeneye kwiyogoshesha na bo bajyaga gushaka izo serivisi muri Mahoko.
Muri iki gihe aho muri Mahoko i Rubavu ibijyanye n’urujya n’uruza rwarahagaze kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus cyane cyane muri ako Karere ka Rubavu. Byanabaye ngombwa ko kaba gasubiye mu kato, ako kato rero n’abatuye muri Nyabirasi mu Karere ka Rutsiro ngo basaga n’abakarimo kuko batashoboraga kujya gushaka serivisi bashakaga muri Mahoko uko bisanzwe mu gihe imirasire y’izuba yabaga itabonetse kubera izuba ritabonetse.
Mu bindi bibazo abatuye mu Murenge wa Nyabirasi bahuraga na byo ngo ni uguhendwa na mazutu cyane cyane mu bikorwa bisaba za “generator” nko gusudira n’ibindi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi avuga ko bubaka amashuri hafi buri mwaka, bikaba bisaba gusudiza ibyuma bitandukanye bakoresha mazutu bagahendwa cyane. Ubu rero ibyo byose birakemutse nk’uko yakomeje abisobanura
Hari kandi amakusanyirizo y’amata abiri ari muri uwo murenge, rimwe mu Kagari ka Mubuga, irindi mu Kagari ka Busuku, ayo makusanyirizo yakoreshaga imashini zikoreshwa na mazutu kugira ngo amata agumane ubuziranenge, ibiciro by’iyo mazutu ihoraho ngo ntibyari byoroshye.
Hari n’ubwo imashini zikonjesha ayo mata zapfaga, ubwo n’amata akangirika ibyo bigateza igihombo kuri ba rwiyemezamirimo bashoye muri ayo makusanyirizo y’amata kandi kuzikoresha na byo ngo birahenda, ku buryo umuriro uje ugiye gukemura ibibazo byari ingutu muri uwo murenge.
Ku rubyiruko rwifuza guhanga imirimo na rwo ntirworoherwaga no kubigeraho kuko ibikorwa hafi ya byose bikenera amashanyarazi. Ku wa mbere tariki 22 Kamena 2020 nibwo umuriro w’amashanyarazi wageze muri uwo murenge, ibigo bitandukanye bikaba byatangiye kuwukoresha harimo ndetse no ku biro by’umurenge, ubu baracana amashanyarazi.
Mpirwa Migabo uyobora uwo Murenge yagize ati, “Ubu turi ku mashanyarazi guhera ejobundi tariki 22 Kamena. Umuriro umaze kugera mu gice kinini cy’uyu murenge, ariko birakomeje n’ahandi uzahagera, ubu urubyiruko ruri hano ku murenge rurakoresha ikoranabuhanga kubera interineti ya 4G mbese ibintu bimeze neza, ibyo twakeneraga gukora bimwe bikadusaba kujya muri Mahoko ubu turabikorera hano”.
Uwo muyobozi yongeraho ko ibirori byo kwishimira ko umuriro wageze mu Murenge wabo biteganyijwe ku itariki ya 4 Nyakanga 2020, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi wo kwibohora, muri uwo murenge bikazaba ngo ari ibirori by’impurirane.
Yagize ati, “Ubu twabaye ducanye gusa kuko bawuduhaye, ariko ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora mu rwego rw’Akarere ka Rutsiro bizabera muri uyu murenge, abayobozi batandukanye baje kwifatanya natwe kwishimira ko natwe twabonye umuriro w’amashanyarazi.Turashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mbese imvugo ni yo ngiro, yadusezeranyije umuriro w’amashanyarazi none utugezeho”.
Umuyoboro wubakwaga ugeza amashanyarazi mu Murenge wa Nyabirasi @RutsiroDistrict wamaze kuzura unashyirwamo amashanyarazi. Ingo za mbere ubu zimaze gucana. Byari ibyishimo ku batuye uyu Murenge utarangwagamo na gato amashanyarazi yo ku muyoboro rusange @RwandaInfra @RwandaWest pic.twitter.com/0hkv0pJhqv
— Rwanda Energy Group (@reg_rwanda) June 22, 2020