Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko bufite icyizere cyo kurangiza ikibazo cyo kubona amazi meza, abaturage bakibagirwa kuvoma amazi yo mu bishanga. Ubuyobozi bubishingira ku mushinga wo kubaka uruganda rw’amazi ku mugezi wa Koko mu Murenge wa Murunda, ruzagaburira amazi imirenge iyakeneye.
Ayinkamiye Emerance, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, avuga ko ari umushinga uzatangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2021, ugafasha abatuye mu mirenge ifite ikibazo cy’amazi nka Mukura, Rusebeya, Nyabirasi na Murunda igice cyegereye ishyamba, aho bakora urugendo rwa kilometero bajya gushaka amazi mu mibande cyangwa mu mabanga y’imisozi.
Ati “Dufite umushinga wo kubaka uruganda ku mugezi wa Koko rukazatanga amazi mu mirenge ifite ikibazo cy’amazi, kandi twizera ko abaturage bazatandukana no gukora ingendo ndende bajya gushaka amazi”.
Ayinkamiye avuga ko mu Karere ka Rutsiro, umwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 warangiye bageze kuri 72% mu kwegereza amazi meza abaturage, aho bashobora nibura kuvoma kuri metero 500, ariko akavuga ko hari abandi bagikora ingendo ndende.
Akarere ka Rutsiro gafite amahoteli atarenga atanu, ayubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ngo afite ibikorwa remezo birimo amazi, ariko bafite gahunda yo kongera amazi kugira ngo n’abashaka kuhubaka bashobore kuhakorera nta kibazo, kuko hataragera ibikorwa by’amajyambere uko bikwiye.
Agira ati “Ubu hoteli zihari zifite amazi, ariko dufite umushinga w’uruganda rw’amazi ruzubakwa mu Karere ka Karongi rukazadufasha kugeza amazi mu Murenge wa Mushubati n’iyindi yegereye ikiyaga, kugira ngo byorohereze abikorera”.
Ayinkamiye avuga ko bifuza kugeza amazi ku baturage kugira ngo bashobore gutoza umuco w’isukura abaturage, bahereye ku bana biga mu mashuri.
Ati “Dufatanyije na Croix Rouge, twizera ko muri 2024 tuzaba twaragejeje amazi meza ku batuye akarere bose, twarayagejeje ahahurira abantu benshi bikazihutisha isuku n’isukura”.
Croix Rouge ni umwe mubafatanyabikorwa w’Akarere ka Rutsiro mu guteza imbere ibikorwa by’isuku n’isukura. Bavuga ko uretse umuyoboro wa kilometero 13 wegereza amazi meza imiryango 1,000, ngo bamaze no kugeza amazi meza ku kigo cy’ishuri cya Gatoki kugira ngo abanyeshuri bashobore kugira isuku.
Ntaganira Maurice, umuyobozi w’ikigo cy’ishuri rya Gatoki, avuga ko bari bafite ikibazo cy’amazi kandi bafite abana benshi, ibi bigatuma abana bakora urugendo rugera kuri kilometero kugira ngo bashobore gusukura amashuri bigamo.
Ati “Byari bigoranye kugira ngo abana bakore urugendo rwa kilometero bagiye gushaka amazi bakoresha mu gusukura amashuri bigiramo, ibi kandi byatumye abaturage na bo bashobora kubona amazi meza hafi”.
Ntaganira avuga ko gutura mu misozi bagashaka amazi mu mibande byagoraga abaturage ndetse bigatuma abana bakererwa ishuri.
Mazimpaka Emmanuel, umuyobozi muri Croix Rouge y’u Rwanda, avuga ko bafite ingengo y’imari ya miliyoni 600 z’amafaranga y’u Rwanda, izakoreshwa mu myaka ya 2017-2021 azakoreshwa mu Turere twa Karongi na Rutsiro, mu kugeza amazi meza ku baturage, ibikoresho by’isuku n’isukura, ubwiherero n’ibyumba by’abakobwa.