Imyaka 26 irashize u Rwanda rwibohoye, kuri ubu rukaba rukataje mu kwibohora ubukene, hongerwa n’ibikorwa remezo.
Iyo mihanda ya kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Rwamagana, ifite uburebure bw’ibirometero bitatu birenga(3.8Km), ibikorwa byo kubaka iyo mihanda bikaba byaratwaye agera kuri Miliyari ebyiri na Miliyoni magana atanu na mirongo inani n’enye n’ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi na bitanu n’amafaranga magana atatu na mirongo inani n’ane(2.584.275.384Frw).
Hari kandi inzu cumi n’eshatu (13) zubakiwe abaturage batishoboye mu Mudugudu wa Gituza mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu. Nk’uko bivugwa na Bahati Bonny, Umunyabamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, ngo abubakiwe inzu ni abantu bari abakene cyane batagira aho baba, bahora basembereye, cyangwa se bakodesherezwa n’umurenge.
Ni inzu zubatswe ku bufatanye bw’abaturage yaba abatuye mu Karere ndetse n’abagakomokaho baba ahandi, muri gahunda bise ‘tujyanemo’, aho umuturage ufite amafaranga ayatanga, utayafite agatanga ingufu ze, bagahuriza hamwe bakubakira abatishoboye kuko hari ubwo ingengo y’imari itaba ihagije.
Hari kandi amafaranga yatanzwe n’Akarere, andi atangwa n’abafatanyabikorwa bako.Buri muryango muri iyo 13 wahawe inzu ifite ibyumba bibiri n’uruganiriro, hakiyongeraho igikoni, ubwogero n’ubwiherero.
Gusa hari imiryango ibiri muri iyo 13 yahawe inzu z’ibyumba bitatu n’uruganiriro bitewe n’uko ifite abantu benshi, batakwirwa mu y’ibyumba bibiri. Buri imwe muri izo ifite agaciro ka Miliyoni eshatu n’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda(3.100.000 Frw), kuko inzu zose uko ari 13 zifite agaciro ka Miliyoni mirongo ine n’ibihumibi magana atatu (40.300.000Frw).
Abo bubakiwe mu Murenge wa Muyumbu bafite ivomero rusange(robinet), ku buryo iyo amazi aje bayabona nta kibazo, ariko nta muriro bafite mu nzu zabo, gusa nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge abivuga, ngo na wo bazawubona, kuko hafi y’aho batujwe hari inkingi z’amashanyarazi, ku buryo igihe amafaranga yaboneka bitagorana kuwubagezaho.
Uwanteye Bernadette ufite imyaka 60 y’amavuko akagira n’abana avuga ko yakodesherezwaga n’umurenge guhera muri 2003, Umurenge wa Muyumbu ukamufasha muri byose no mu byo abana bakenera mu ishuri, nyuma inzu umurenge wamukodesherezaga byaje kugaragara ko iri mu manegeka, bamushyira mu bagomba kubakirwa.
Yagize ati, “Kuba mfite inzu yanjye ntakodesha biranshimishije cyane, ubundi nahoraga nigunze, nzi ko nta mahirwe nzagira hano ku isi, nkibaza mfuye uko abana banjye byagenda.Kuba narabonye inzu byarandenze,numvaga narabaye nk’igitotsi mu bantu ariko ubu ndanezererwe nsabana n’abantu sinkigunga.
Ndashimira Maboko atanga atagabanya,yadukuye ahaga, Perezida wa Repubulika wacu wabonye ko abatishoboye twandagaye aratwegeranya, abashaje twumva twarasubiye i buto, ubu numva mfiute nk’imyaka 20 nubwo mfite 60.Ku Murenge bampaye n’imyambaro yanjye n’iy’abana mbere y’uko nimukira muri iyi nzu.Byose ndabibashimira”.
Nkubiri Pierrre, afite imyaka 76, yari acumbitse mu nzu yakodesherezwaga n’Umurenge wa Muyumbu, nawe ari bahawe inzu mu zizatahwa tariki 3 Nyakanga 2020.
Yagize ati, “Nta muryango wundi ngira, nabaga mu nzu nkodesherezwa n’umurenge, menye ko nanjye nagenewe inzu hano numvise nishimye,gusa hari ikibazo cy’amazi ntayo tubona,hubatse ‘robinet’ariko ntizana amazi, n’umuriro ntawo turacyatahira mu kizima.
Gusa nubwo bimeze bityo, turishimye kuko dufite aho dutuye,kandi dushimira ni umubyeyi wacu Perezida Kagame waduhaye ibi byose ni we duhanze amaso”.
Mukamugema Ruth afite imyaka 33 y’amavuko, avuga ko icyatumye yisanga mu batishoboye bubakiwe na Leta, ngo ni uko yafashwe ku ngufu akiri muto ntiyiga, abyara umwana amurera wenyine nyuma bitangiye kumunanira yegera ubuyobozi bw’umurenge bukajya bumufasha muri byose.
Yagize ati, “Nabayeho nshakisha, ngo ntunge umwana wanjye, nyuma bitangira kunanira negera umurenge wemera kumfasha,ukajya unkodeshereza aho kuba.Nyuma numva ko ndi mu bagiye kubakirwa.
Nkibona inzu numvise nezerewe, kuko kubaho utagira aho ubarizwa utagira umuryango kiba ari ikibazo,ubu ndishimye.Ndashimira muri rusange abanyobozi bacu, ngashimira na Muzehe wacu Perezida wacu wadutekerejeho akaduha aho kuba,ibyo umuntu yamushimira byo ni byinshi.