Mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Muhazi mu Kagari ka Nyarusange ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kanama 2020 ahagana saa kumi n’imwe n’igice habereye impanuka yahitanye ubuzima bwa bamwe abandi barakomereka.
Amakuru atangwa na Polisi y’u Rwanda aravuga ko iyo mpanuka yaturutse ku modoka ya Jeep Toyota Prado RAE 583N yari itwawe na Ruzindana Etienne w’imyaka 39 y’amavuko.
Yavaga i Nyagatare yerekeza i Kigali, ageze hafi ya Station ya SP agonga umunyegare witwa Habimana Alphonse w’imyaka 30 y’amavuko. Abapolisi bari aho ngo bahagaritse Ruzindana wari utwaye iyo modoka ariko yanga guhagarara arakomeza, ageze nko muri metero magana inani (800m) imodoka ita umuhanda wayo igonga imodoka yo mu bwoko bwa Actros Mercedes Benz RAD806W yari itwawe n’uwitwa KABANGO IDDI HUSSEN w’imyaka 20 y’amavuko irakomeza igonga moto TVS RF394G yari itwawe na Nshimiyimana Alphane w’imyaka 36, ndetse irakomeza igonga igiti cyari hakurya y’umuhanda igwa muri Rigole.
Motari Nshimiyimana Alphane n’umugenzi yari atwaye w’umugore bahise bapfa .
Muri Jeep Toyota Prado RAE 583N hari harimo abantu batanu, umwe muri bo witwa Niyonsaba Aloys w’imyaka 42 yahise apfa, abandi bane barakomereka.
Abakomeretse bikomeye barimo Ruzindana Etienne wari utwaye iyo modoka yateje impanuka n’undi witwa Mugabo Vincent w’imyaka 34 y’amavuko.
Naho abakomeretse byoroheje barimo uwitwa Muhire Jean Claude w’imyaka 33 na Umugwaneza Emelyne w’imyaka 20.
Abapfuye uko ari batatu bajyanywe mu buruhukiro (morge) ku bitaro bya Rwamagana. Abakomeretse na bo ngo bajyanywe ku bitaro bya Rwamagana.
Usibye abapfuye n’abakomeretse, ibyo binyabiziga byose byasakiranye n’iyo mpanuka byangiritse.
Biravugwa ko impanuka yaba yatewe n’uyu Ruzindana Etienne wagenderaga ku muvuduko udakwiye, akaba ngo azakurikiranwa avuye mu bitaro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yemeje iby’iyi mpanuka, avuga ko abatwara ibinyabiziga bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda, kwirinda umuvuduko urenze uwagenwe, ndetse bakirinda no gutwara ibinyabiziga basinze.