Rwamagana : Umugore ukiri muto w’imyaka 22 yapfiriye mu cyumba cy’amasengesho ubwo yarimo asenga agashiramo umwuka maze bamwe mubo basenganaga amaguru bakayabangira ingata

Icyumba cy’amasengesho gihuriramo abantu bo mu madini agiye atandukanye kiri ku Muyumbu mu Karere ka Rwamagana , ku gicamunsi cyo ku wa 24 Kanama 2023 cyapfiriyemo umugore w’imyaka 22 y’amavuko waje kushiramo umwuka ari muri iki cyumba basengeramo kiba mu rugo rw’umuturage.
Abagisengeramo basanzwe bahura buri wa Kane; kuri iyi nshuro ngo barimo baririmba babona umwe mu bagore yicaye nk’ugize isereri bisanzwe ariko hashize umwanya muto ashiramo umwuka.
Bamwe muri bagenzi be bakimara kubona ko apfuye bagize ubwoba bahita bakizwa n’amaguru hasigara abagera ku icyenda ari na bo bahamagaye ubuyobozi bw’ibanze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Bahati Bonny, yabwiye itangazamakuru ko, uwapfuye ari umugore w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Kamonyi, wabaga muri ako gace ku mpamvu zo gupagasa. Ati “Ni umuturage ukomoka muri Kamonyi wari wagiyeyo gupagasa, yari ahamaze iminsi akora imirimo yo gushakisha imibereho. Barimo baririmba babyina bya bindi bya kirokore babona aricaye bagira ngo ni isereri agize hashize akanya ashiramo umwuka nyuma babimenyesha inzego z’ubuyobozi.”
Bahati yavuze ko nyakwigendera asanzwe afite ababyeyi n’abavandimwe mu Karere ka Kamonyi bakaba bamaze kumenyeshwa ko umuntu wabo yapfuye. Yari asanzwe afite umwana w’imyaka itatu ariko nta mugabo uzwi bashakanye. Umurambo ngo wajyanwe ku Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ukorerwe isuzuma.
                                                                                                                                                               photo internet
Facebook Comments Box

One Comment on “Rwamagana : Umugore ukiri muto w’imyaka 22 yapfiriye mu cyumba cy’amasengesho ubwo yarimo asenga agashiramo umwuka maze bamwe mubo basenganaga amaguru bakayabangira ingata”

  1. Mwiriwe, nyamuna mukosore Bahati Bonny ntabwo akiri umunyamabanga nshingwabikorwa wa Muyumbu ahubwo ayobora Karenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.