RwandAir igiye gucyura Abanyarwanda bari mu Bwongereza babyifuza

RwandAir yatangaje ko igiye kongera gukora izindi ngendo zo gucyura Abanyarwanda bari mu Bwongereza bifuza kugaruka mu gihugu cyabo.


Umuyobozi mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, aganira na KT Press, yavuze ko urugendo rwo gucyura abo bantu ruzaba ku ya 10 Nyakanga 2020 no ku ya 24 Nyakanga 2020.

Ati “Ni ingendo dusanzwe dukora zo gucyura ababyifuza kuva muri Gicurasi uyu mwaka. Kugeza ubu nta mubare ntarengwa tuzi w’abashaka gutaha kuko n’ubu abantu baracyagura amatike”.

Muri icyo gikorwa, RwandAir izakora ingendo kuva London mu Bwongereza na Buruseli mu Bubiligi, itwara Abanyarwanda, abanyamahanga bemerewe gutura mu Rwanda ndetse n’abanyeshuri baheze mu Bwongereza.

Kuri ubu u Rwanda rwafunguye ikirere cyarwo ku ndege zitwara abantu mu buryo bwihariye, ariko abagenzi n’abandi bazirimo bagasabwa gupimwa Covid-19 bakigera ku kibuga cy’indege cya Kigali.

Icyakora abashaka gusubira mu Bwongereza barasabwa gutegereza gato, kuko itangazo rya Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza ryasohotse muri Gicurasi 2020, rivuga ko muri uko kuza mu Rwanda, amatike bakoresha ari ayo kugera i Kigali gusa, atabemerera gusubira i London.

Ibyo bivuze ko Abanyarwanda bifuza gusubira mu Bwongereza, bagomba gutegereza kugeza igihe icyo gihugu kizakuriraho itangazo rirebana na Covid-19 ribuza abantu kujya mu Bwongereza, cyangwa bakazakoresha amahirwe u Rwanda rwashyizeho yo gufungura ingendo zose z’indege guhera ku 1 Kanama 2020.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.