Kuva mu ijoro ryo kuri uyu wa 25 Kamena 2019 ku i saa sita n’igice, Abanyarwanda n’abaturarwanda bakunda gusura ubutaka butagatifu muri Israel barasubizwa kuko RwandAir, ikompanyi y’u Rwanda ikora ingendo rusange, itangira ingendo zerekeza i Tel Aviv muri Israel.
Mu gihe urugendo rwa mbere rwa RwandAir i Tel Aviv rukorwa muri iri joro, biteganyijwe ko izajya ijya i Tel Aviv gatatu mu cyumweru, ni ukuvuga ku wa kabiri, ku wa kane no ku wa gatandatu.
Ni ingendo zizajya zikorwa hifashishijwe indege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800NG ifite imyanya 154, harimo imyanya 16 y’icyubahiro (Business class) n’imyanya 138 ahasanzwe (Economy class).
Mu gihe I Tel Aviv habaye ahantu ha 29 RwandAir ikorera ingendo ku isi, Umuyobozi wa RwandAir, Yvonne Makolo, ku rubuga rw’iyi kompanyi y’indege, yatangaje ko bizaba igisubizo ku bakunda gusura ubutaka butagatifu muri Israel.
Agira ati “Kongera Tel Aviv mu ngendo zacu biri mu mugambi mugari dufite wo guhuza u Rwanda n’isi. Tel Aviv ni umwe mu mijyi iyoboye isi mu ikoranabuhanga, tukaba twiteguye gutangira gutwara abakorerayo ubucuruzi ndetse na ba mukerarugendo bajya muri Israel gusura Ubutaka Butagatifu.”
Akomeza agira ati “Ni amahirwe akomeye yo koroshya ingendo no kongerera imbaraga umubano w’u Rwanda na Israel.”
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, umwe muri bari bugende muri iyi ndege, yanditse kuri Twitter ye ati “Mfite amashyushyu menshi yo kujyana na RwandAir mu rugendo rwayo rwa mbere i Tel Aviv.”
Ingendo za RwandAir i Tel Aviv ku kibuga cya Ben Gurion Airport muri Israel, mu Burasirazuba bwo Hagiti, zije ziyongera ku za Dubai muri icyo gice cy’isi.