Rwiyemezamirimo w’umunyarwandakazi PDG Brenda Thandi Mbatha yahawe igihembo cya GIFA D’OR 2024

Umushoramari w’imunyarwandakazi PDG Brenda Thandi Mbatha yahawe igihembo cya GIFA D’or 2024 gihabwa ba rwiyemezamirimo bakomeye mu mijyi yo mu Bufaransa nka Paris na Bruxelles.

Brenda Thandi Mbatha yahawe iki gihembo nk’umushoramari ufite amazu akodeshwa yafashije mukerarugendo batemberera muri iyi mijyi ya Paris na Bruxelles.

PDG Brenda utuye muri iki gihugu cy’u Bufaransa ku mugabane w’i Burayi , nyuma yo guhabwa iki gihembo cya GIFA D’Or 2024 yemeza ko uyu mwaka wamubereye mwiza kuburyo byatumye anahabwa igihembo cy’ishimwe cya rwiyemezamirimo w’ubashoramari wa mbere uhiga abandi.

GIFA D’OR 2024 yatanzwe ku nshuro ya 15, ni gihembo PDG Brenda Thandi yawahe mu birori byabaye ku wa Gatanu, taliki 08 Ugushyingo 2024 agihabwa nk’umunyafurika ukomeje gukora ibikorwa by’indashikirwa.

PDG Brenda Thandi Mbatha watangiye ubucuruzi akiri muto kandi akaba yarakuriye mubuzima bugoye ubwo yakiraga iki gihembo yashishikarije urubyiruko by’umwihariko abari n’abategarugori gukomeza kwiteza imbere ndetse bagakura amaboko mu mufuka ahamyako iyo ukoze cyane ntakabuza ugera ku nzozi zawe nkuko nawe ari gukabya inzozi nk’umushoramari ukomeye iburayi.

Yagize ati “Ndashishikariza abajene, by’umwihariko, urubyiruko nibanda cyane cyane kubari n’abategarugori, ndabifuriza ishya n’ihirwe, mbakangurira gukora kugirango mwiteze imbere, mutinyuke akazi, mwihangire imirimo mugane ubucuruzi, mugerageze guhanga udushya, mukore cyane mwiteze imbere kuko iyo ufite intego nziza inzozi zawe uzigeraho.”

PDG Brenda Thandi avugako mu myaka irenga 25 amaze akora ubucuruzi, icyatumye akomera akagera aho ageze ari ukudacika intege ati” Kwinjira muri Business biragoranye ariko icyambere ni ukudacika intege.”

PDG Brenda Thandi ashimira abantu bose bakomeje kumuba hafi murugendo rwe rw’ubucuruzi harimo nk’umuhanzi Bruce Melody wamukoreye indirimbo akayita “Brenda Thandi umukobwa w’icyitegererezo.” ndetse aranashimira n’ibinyamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda n’ibiri mpuzamahanga byagiye bimufasha cyane murugendo rwe rw’ubucuruzi.

Ibihembo bya GIFA d’OR, bihabwa abashoramari, ba rwiyemezamirimo, abantu bahanze udushya yaba abagabo n’abagore bagejeje iterambere ku banyafurika yaba abatuye ku mugabane wa afurika cyangwa se ababa Iburayi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.