Sadate n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane yo muri Rayon Sports bahagaritswe (Imyanzuro ya RGB)

Uwari umuyobozi w’Ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate, kimwe n’abandi bose bagaragaye mu makimbirane amaze igihe avugwa muri iyo kipe, amakuru aravuga ko bamaze guhagarikwa.


Muri aya masaha ya saa saba ni bwo hagiye kuba ikiganiro n’abanyamakuru, aho Minisiteri ya Siporo igiye kugaragaza imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje inzego zinyuranye ku bibazo bya Rayon Sports.

Ikiganiro kiyobowe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa hamwe n

Ikiganiro kiyobowe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Usta Kaitesi

Muri ikiganiro n’itangazazamkuru cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Kabiri, Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaje imyanzuro yavuye mu isesengura ry’ibibazo biri muri Rayon Sports.

Minisitiri wa Siporo Madamu Aurore Mimosas Munyangaju ni we watangije ikiganiro abanza kuvuga impamvu y’inama, ndetse aza no guha ijambo Umuyobozi wa RGB, Dr. Usta Kaitesi.

Minisitiri Munyangaju yagize ati “Impamvu nyamukuru nk’uko twari twarabibemereye, urwego RGB rugomba kugagaragaza isesengura ryakozwe ku ikipe ya Rayon Sports, inshingano za Minisports nk’urwego rureberera siporo zose, ikikibazo twaragikurikiranye, twifuza iterambere rya siporo, nk’uko twifuza iterambere rya Rayon Sports”.

Yahaye ijambo Usta Kayitesi asobanura uko isesengura ku bibazo rya Rayon Sports ryakozwe, ndetse atanga n’imyanzuro ine irimo guhagarika Komite Nyobozi ya Rayon Sports, nyuma yo kunanirwa inshinago yahawe zo gukemura ibibazo biri mu ikipe.

Dr. Kaitesi yavuze ko Ngarambe Charles yandikiye RGB avuga ko mu minsi iza bazabona inyandiko z’abiyitirira umuryango, akavuga ko ari we muyobozi w’umuryango.


Dr. Kayitesi yavuze ko Ngarambe yandikira RGB nta zindi nyandiko bari babona, ko bahise batangira gusesengura, nyuma bakabona urwandiko rwa Sadate yerekana igihe yatorewe n’uko byagenze, akaba yari yaratowe na Komite ye mu kwezi kwa karindwi.

Iyi ni Imyanzuro Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwafatiye Ikipe ya Rayons Sport, nyuma yo gusesengura byimbitse ibibazo byari bimazemo iminsi :

1. RGB yihanangirije Umuryango Rayon Sport Association kuko wateshutse ku nshingano;

2. Komite Nyobozi y’Umuryango iriho irahagaritswe kuko itabashije gusoza inshingano yahawe mu gukemura ibibazo by’umuryango.

3. Mu rwego rwo kubungabunga ibikorwa by’umuryango, ibikorwa bya Rayon Sport biraragizwa mu buryo bw’agateganyo Komite y’inzibacyuho

4. Ihererekanya bubasha hagati ya Komite yari isanzwe iriho na Komite y’Inzibacyuho rizakorwa bitarenze taliki ya 24/09/2020. Abazayobora iyi nzibacyuho bazamenyekana mbere y’iherekanya bubasha

5. Mu gihe Rayon Sport izaba itabashije gekemura ibibazo dushingiyeho tubihanangiriza mu gihe cy’ukwezi (iminsi 30), hazakurikizwa ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’itegeko rigenga imiryango nyarwanda itari iya leta biteganya ihagarikwa ry’agateganyo ry’umuryango.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.