Salah abaye uwambere kw’isi utsinze ‘Hat-Trick’ mu gihe gito / Andi makipe 3 arakomeje / Barcelone mumazi abira (Champions League)

Mu Itsinda A, Mohamed Salah yaraye akoze amateka atsinda ibitego bitatu byihuse muri 7-1 Liverpool yatsinze Rangers iyisanze ku kibuga cyayo.

Igice cya mbere cyari cyarangiye ari igitego 1-1 aho igitego cya Scott Arfield cyishyuwe na Roberto Firmino. Mu gice cya kabiri, Firmino yatsinze ikindi gitego, Nunez atsinda icya gatatu mbere y’uko asimburwa na Salah watsinze bitatu naho Harvey Elliott atsinda icya karindwi.

Ibitego bitatu Salah yinjije muri uyu mukino byatumye aba umukinnyi wa mbere utsinze ‘hat-trick’ mu gihe gito muri iri rushanwa kuko byabaye mu minota itandatu n’amasegonda 12, akuraho agahigo ka Bafetimbi Gomis wigeze kubitsinda mu minota umunani ubwo Lyon yatsindaga Dinamo 7-1 mu 2011.

Liverpool yahise igira amanota icyenda ku mwanya wa kabiri, irushwa atatu na Napoli yagize 12 nyuma yo kunyagira Ajax ibitego 4-2 mu wundi mukino wabaye.

Mu Itsinda B, Club Brugge yabonye itike ya 1/8 nyuma yo kungayiriza na Atletico Madrid muri Espagne ubusa ku busa ikagira amanota 10 ku mwanya wa mbere.

FC Porto ifite amanota atandatu nyuma yo kunyagira Bayer Leverkusen ibitego 3-0 iyisanze mu Budage. Atletico ifite amanota ane irusha rimwe iya nyuma.

Mu Itsinda C, Bayern Munich yageze muri 1/8 itsinze Plzen ibitego 4-2 naho Inter Milan igira amanota arindwi ku mwanya wa kabiri nyuma yo guhagama Barcelone zanganyirije ibitego 3-3 muri Espagne.

FC Barcelone ya gatatu n’amanota ane, irasabwa kuzatsinda imikino ibiri iri imbere cyangwa Inter Milan ikagira aho itsitara kugira ngo iyi kipe yo muri Espagne ikomeze muri iri rushanwa.

Mu Itsinda D, Tottenham yagize amanota arindwi itsinze Frankfurt ibitego 3-2 mu gihe Marseille iri ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu nyuma yo gutsinda Sporting zinganya amanota ibitego 2-0.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.