Samson Babuwa wifuzwaga n’amakipe menshi mu Rwanda yerekeje muri Kiyovu Sports

Rutahizamu wakiniraga Sunrise Samson Babuwa yamaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports aho yayisinyiye amasezerano y’umwaka umwe

Hari hashize iminsi mike uyu rutahizamu ukomoka muri Nigeria asezeye ku bakunzi b’ikipe ya Sunrise ndetse n’abaturage b’I Nyagatare, aho byatumye amakipe menshi yahoze anamwifuza yongera kumuganiriza ngo arebe ko yayerekezamo.

Samson Babuwa yari amaze imyaka ine akinira Sunrise

Samson Babuwa yari amaze imyaka ine akinira Sunrise

Ikipe ya Kiyovu Sports kuri uyu wa Gatatu biravugwa ko yamaze gusinyisha uyu rutahizamu amasezerano y’umwaka umwe, ikamutangaho akayabo ka Miliyoni 8 Frws, akazayikira umwaka w’imikino wa 2020/2021.

Uyu rutahizamu uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri shampiyona ago afite ibitego 15 kugeza ubu, mu makipe yamwifuje mbere harimo ikipe ya Musanze bivugwa ko hari n’amafaranga y’ibanze yari yarahawe, hakaza ikipe ya Rayon Sports ndetse n’andi.

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ikaba imaze no kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bifuzwaga n’andi makipe barimo Mbogo Ally, Serumogo Ally bakina nka ba myugariro, ndetse na Ishimwe Saleh ukina mu kibuga hagati.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.