Umufaransa Emmanuel Petit wahoze anakinira ikipe y’igihugu, aratangaza ko Senegal ibatsinda mu myaka 18 ishize habayemo n’izindi mbaraga zitari izo mu kibuga gusa.
Ni kenshi hagiye havaugwa imbaraga zidasanzwe mu kubina intsinzi mu mupira w’amaguru, aho abenshi bakunda gukoresha amarozi bavuga ko yaba yifashishwa n’amakipe atandukanye kugira ngo haboneke intsinzi.
Mu gikombe cy’isi cyabaye mu mwaka wa 2002, mu mukino wo gufungura aya marushanwa umukino wavuzweho cyane, ni uwahuje ikipe y’igihugu y’u Bufaransa na Senegal, umukino warangiye Senegal yakinaga iki gikombe ku nshuro ya mbere itsinze u Bufaransa bwari bufite igikombe giheruka igitego 1-0.
Uyu mukino wavuzweho byinshi cyane, binongererwa imbaraga no kuba kizigenza Zinedine Zidane wafatwaga nk’umukinnyi wa mbere ku isi adakinnye uwo mukino kubera imvune, ibi hakavugwako byaturutse ku mbaraga z’itsinda rizwi nk’aba Marabouts ryo muri Senegal bavugwa gukoresha imbaraga zidasazwe (amarozi) mu bikorwa byabo.
Emmauel petit wakiniraga u Bufaransa, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Senegal, yatangaje ko yabwiwe ko bazahura na Senegal kandi ikabatsinda 1-0 habura umwaka ngo iki gikombe gitangire.
“ Aba Marabouts babigizemo uruhare (aseka). Reka mbabwire uko byagenze, umwaka umwe mbere y’igikombe cy’isi cyo muri Koreya, nari ndi ku mucanga ahantu mu Bufaransa, mbona umwe muri ba bacuruzi bo ku muhanda uje kundeba kandi nari nsanzwe muzi”
“Aranyitegereza cyane ubundi atrambwira ati: urabizi igikombe cy’isi kigiye gukinwa mu mwaka umwe uri imbere, u Bufaransa buzakina na Senegal kandi muzatsindwa igitego 1-0, kuko aba Marabouts bafite imbaraga zidasanzwe muri Senegal, muzabibona kandi. Naje kubitekerezaho nsanga u Bufaransa bwari bwarozwe”