Senegal: Umukozi mu gitangazamakuru yirukanywe ku kazi azira kwitsamura

Umukozi w’igitangazamakuru ‘Le Soleil’ cyo mu gihugu cya Senegal witwa Fatou Ly Sall, yatangaje ko yirukanywe ku kazi, nyuma yo kwanga kujya kwisuzumisha kwa muganga, kuko yari yitsamuye.

Kwitsamura muri iki gihe cya COVID-19 bitera bamwe impungenge (Ifoto: CanStockPhoto)

Kwitsamura muri iki gihe cya COVID-19 bitera bamwe impungenge (Ifoto: CanStockPhoto)

Umukoresha we ni we ngo wari umusabye kujya kwisuzumisha, amusaba no kuba afashe ikiruhuko.

Uyu mukozi ukora mu ishami ry’Imari n’ubucuruzi muri icyo gitangazamakuru, avuga ko yanze kujya kwisuzumisha kwa muganga kuko yitsamuye, ariko akavuga ko iryo atari ikosa ryatuma yirukanwa, kuko nta yindi baruwa imusaba ibisobanuro yigeze yandikirwa yihanangirizwa mu kazi, kuva yatangira gukorera icyo gitangazamakuru.

Umuyobozi mukuru w’icyo gitangazamakuru, Yahkham Mbaye, yatangarije BBC ko uyu munyamakuru yirukanywe ku mpamvu zirimo agasuzuguro, gutererwa icyizere, n’ikosa riremereye mu kazi.

Yagize ati: “Yageze ku kazi avuga ko arwaye ibicurane, yitsamura, bituma abakozi bose bahungabana. Ubuyobozi bukuru bwamusabye kujya kwisuzumisha arabyanga, dufata ibyemezo”.

Uyu muyobozi, avuga ko n’amategeko y’ikigo amuha ububasha bwo guhagarika uwo ari we wese uteje ihungabana mu bakozi, akavuga ko Madamu Sall yabirenzeho.

Urugaga rw’abakozi barimo n’ab’igitangazamakuru Le Soleil, ruvuga ko Madamu Sall yoherereje abayobozi be, igipapuro cyo kwa muganga, cyerekana ko nta kibazo gikomeye afite, abinyujije kuri e-mail, urwo rugaga rugasaba ko ubuyobozi bw’icyo gitangazamakuru Le Soleil bwakwisubiraho ku cyemezo bwafashe, bugasaba imbabazi Madamu Sall, kuko ibyo yakorewe byamukomerekeje.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.