Serial Killer mu Rwanda : Umwicanyi Kazungu Denis nta mutima agira, Abakobwa bamwanduje SIDA , Yabicaga akoresheje Inyundo , Imikasi ndetse n’ibindi / Dore Amafoto n’uko byagenze mu rukiko

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha by’ubwicanyi yakoreye mu Karere ka Kicukiro yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro asobanura ko abantu 14 ashinjwa kwica akabashyingura, yabitewe n’uko bamwanduje virusit itera SIDA. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Nzeri 2023, ni bwo Kazungu yagejejwe imbere y’urukiko.

Kazungu utari ufite umwunganira mu mategeko yavuze ko yifuza ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu muhezo kuko yemera ko ngo hari ibyaha yakoze bikomeye adashaka ko binyura mu itangazamakuru.

Yagize ati “Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byagira uruhare mu kuyobya sosiyete.”

Umucamanza yabajije Ubushinjacyaha icyo butekereza kuri iki cyifuzo cya Kazungu, buvuga ko nta shingiro gifite. Umucamanza yanzuye ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu ruhame.

Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko impamvu yishe abo yishe yabazizaga ko bamwanduje Sida ku bushake.

Abajijwe icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko yafungwa iminsi 30, yabwiye urukiko ati “izamu ni iryanyu ryo gufata umupira cyangwa ukabaca mu ntoki”.

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12.

Ku rundi ruhande ariko ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.